Izi ntwaro zizwi nka Army Tactical Missile Systems (ATACMS), Amerika yari yarazihaye Ukraine ariko iyibuza kuzikoresha irasa ku butaka bw’u Burusiya, itinya ko byatuma u Burusiya burushaho kurakara na bwo bugakoresha imbaraga nyinshi intambara ikarushaho gukomera.
Ku ruhande rwa Amerika n’u Burayi, uru ruhushya Ukraine yahawe rwitezweho kuyifasha kurushaho kunoza ubwirinzi bwayo no gusubiza inyuma u Burusiya, bumaze kwigarurira 20% by’ubutaka bwa Ukraine.
Nubwo bimeze gutyo, bamwe mu basesenguzi bagaragaje ko icyemezo Amerika yafashe gisa nk’ubwiyahuzi no kurushaho gukurura iyi ntambara imaze imyaka hafi itatu iyogoza Ukraine.
Kugeza ubu u Burusiya bumaze kwigarurira kimwe cya gatanu cy’ubutaka bwa Ukraine harimo uduce dukomeye nka Donetsk, Luhansk, Kherson na Zaporizhzhia. Ni uduce dufitiye akamaro kanini Ukraine ku musaruro w’inganda n’ubuhinzi.
Ingabo za Ukraine zimaze igihe zihanyanyaza ngo zigaruze utu duce ariko byaranze, bivuze ko ubukungu bwa Ukraine bwashingiraga cyane kuri ibi bice buzahazaharira cyane.
Uretse gutakaza uduce, Ukraine ifite n’ikibazo cyo gupfusha abasirikare benshi. Bivugwa ko kuva intambara yatangira, abasirikare bayo basaga ibihumbi 500 bapfuye, utabariyemo abakomeretse.
Intwaro Ukraine yahawe zifite ubushobozi bwo kuyifasha kurasa mu birometero 300 imbere ku butaka bw’u Burusiya. Urebye intego nyamukuru ya Ukraine, ni ukurasa ku bikorwa remezo bya gisirikare nk’inganda n’ububiko bw’intwaro z’u Burusiya. Amakuru CNN yatangaje, ni uko intwaro nyinshi zikomeye u Burusiya bwamaze kuzimurira kure aho izo ntwaro zidashobora kugera.
U Burusiya kandi busanganywe ikoranabuhanga rihanura ibisasu biraswa kure rizwi nka S-400, ku buryo nubwo Ukraine yarasa, amahirwe yo kujegeza u Burusiya asa nk’aho ari make. Ibi byiyongeraho ko Amerika ishobora kudatanga ATACMS zihagije zafasha Ukraine mu byo ikeneye byose.
Biden wemeje iyi nkunga, asigaje amezi hafi abiri ku butegetsi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Donald Trump uzamusimbura yamaze kugaragaza ko atifuza ko igihugu cye gikomeza gufasha Ukraine. Trump ashaka ko u Burusiya na Ukraine bikemura ikibazo mu bwumvikane aho kuba intambara.
U Burusiya kandi busanzwe bufite ingabo nyinshi zirenze miliyoni ndetse n’inkeragutabara ziteguye kurwana aho rukomeye. Mu minsi ishize byavuzwe ko Koreya ya Ruguru yoherejeyo izindi ngabo ibihumbi 10, ari na byo byarakaje cyane Amerika n’Abanyaburayi.
Mu gihe Ukraine ishingira ku ntwaro ihabwa n’abagiraneza, u Burusiya bwo bufite andi mahirwe yo kuba bwifitiye inganda ziteye imbere zikora intwaro. Muri make, mu gihe Ukraine iri gusaba izo gukoresha, u Burusiya bwo buba buri gukora izabwo.
Mu ntangiriro z’intambara, u Burusiya bwashyiriweho ibihano bikakaye by’ububukungu bisaga ibihumbi icyenda. Ni cyo gihugu cya mbere cyashyiriweho ibihano byinshi kandi bikora ku nzego zose mu mateka ya vuba.
Intego kwari ugushegesha ubukungu bw’u Burusiya, kugira ngo icyo gihugu kibure amafaranga yo gushora mu gisirikare, gitsindwe.
Ntabwo ari ko byagenze kuko hafashwe ingamba zikomeye zo kuzahura ubukungu, ibicuruzwa nka Gaz, amabuye y’agaciro n’ibikomoka kuri peteroli byajyaga i Burayi, u Burusiya bubishakira andi masoko mu Bushinwa, mu Buhinde n’ahandi kugira ngo amafaranga binjizaga bakuye i Burayi bayakure ahandi.
Byatanze umusaruro kuko ubukungu bw’u Burusiya bwasubiye ku murongo aho gusubira inyuma ndetse bisa nk’ibishyize mu ihurizo Amerika, kuko abakiliya bashya u Burusiya bwungutse batagicuruza bakoresheje amadolari.
Mu gihe ubukungu bw’u Burusiya bwo buri kugaruka ku murongo, ubwa Ukraine bwo bwarahazahariye cyane ku buryo ibimaze gusenyuka bibarirwa agaciro ka miliyari zisaga $400. Abaturage ba Ukraine basaga miliyoni umunani bavuye mu byabo, ku buryo aricyo gihugu cy’i Burayi gifite impunzi nyinshi kugeza ubu kuva intambara ya kabiri y’Isi yose yaba.
Mu gihe Ukraine ubukungu bwayo buri mu manga, sosiyete zikora intwaro muri Amerika n’u Burayi zo zikomeje kwicinya icyara, kuko intwaro Ukraine ikoresha niho zigurwa. Nubwo byitwa ko Ukraine izihabwa nk’inkunga, ziba zaguzwe muri izo nganda.
Kuva muri Gashyantare 2022, ibihugu by’i Burayi bimaze gutanga inkunga ya gisirikare ya miliyari $75, Amerika yihariyemo miliyari $60. Bisa nk’aho Ukraine iri gukoreshwa nk’agakingirizo kugira ngo Amerika n’u Burayi byihimure ku Burusiya.
U Burusiya bwo buvuga ko impamvu y’intambara bwatangije muri Ukraine igamije kurinda umutekano wabwo no kubuza Umuryango w’Ubutabarane (NATO) urimo Amerika n’u Burayi, gukomeza kwaguka basatira u Burusiya.
Ikindi u Burusiya bushaka, ni ukugabanya imbaraga z’Abanyamerika n’Abanyaburayi, mu kwigarurira ibihugu biri hafi y’u Burusiya bishaka kubyifashisha mu guteza umutekano muke icyo gihugu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!