00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ukraine yiyamye Amerika iri gukabiriza intambara y’u Burusiya

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 28 January 2022 saa 08:55
Yasuwe :

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibihugu by’u Burayi biri gukabya cyane bivuga ko u Burusiya bwenda gutera igihugu cye, avuga ko ingaruka z’ibyo bikorwa zatangiye kugera ku bukungu bwa Ukraine.

Uyu muyobozi yavuze ko u Burusiya busanzwe bukora imyitozo ikaze buri mwaka ku mupaka wabwo na Ukraine, ashimangira ko nta tandukaniro abona hagati y’imyitozo yo mu bihe byashize ndetse n’imyitozo iri gukorwa muri iyi minsi.

Amerika n’ibihugu bigize NATO bikomeje gutangaza ko u Burusiya bufite umugambi wo gutera Ukraine kandi ko ibi bizakorwa vuba aha, bitarenze muri Gashyantare.

Icyakora u Burusiya buvuga ko nta gahunda bufite yo gutera Ukraine, nubwo bwayizengurukije ingabo zimaze kugera ku bihumbi 130 ndetse n’intwaro karundura z’icyo gihugu.

U Burusiya bwasabye Amerika ko Ukraine itakwemererwa kwinjira muri NATO, mu gihe uwo Muryango ugomba gukura intwaro zawo mu bihugu byegereye u Burusiya ndetse ukareka gukorera imyitozo ya gisirikare ku marembo y’u Burusiya.

Amerika ntikozwa ibi byifuzo, kuko ivuga ko Ukraine idakwiriye guhatirwa kuba inshuti n’ibihugu runaka, ahubwo ikwiriye kwihitiramo nk’igihugu cyigenga.

Ibi rero nibyo Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin adakozwa, kuko avuga ko mu gihe NATO yashyira intwaro muri Ukraine ituranye n’u Burusiya, byagira ingaruka ku mutekano w’igihugu cye, bityo aho kwemerera Ukraine kwinjira muri NATO ibyiza akaba yayigarurira.

Kubera ubu bwoba bw’intambara, ibihugu birimo Amerika, u Bwongereza, Australie n’ibindi bitandukanye byamaze gusaba abakozi ba ambasade zabyo kwitegura kuva muri Ukraine, ndetse n’abaturage bakorera ingendo muri icyo gihugu bakagira amakenga cyane.

Icyakora Perezida Zelensky yavuze ko ibikorwa bya Amerika na NATO birimo gukabiriza cyane, ati “Abayobozi b’ibihugu bitandukanye bari kwivugira gusa ko ejo hazaba intambara, ibi ni ugukabya. Mutekereza ko bigira ingaruka ki ku gihugu cyacu?”

Uyu muyobozi yavuze ko ikibazo Ukraine ihanganye nacyo atari intambara n’u Burusiya, ahubwo ari ‘akavuyo kari guterwa n’ubwoba abantu bafite bw’intambara’.

Kubera ubu bwoba bw’intambara, umubare w’abakerarugendo ndetse n’ingano y’ishoramari ryinjiraga muri Ukraine byaraganutse mu mezi atatu ashize ugereranyije n’uko byahoze mu bihe byashize.

Ikindi kibazo gikomeye ni uko abaturage benshi bari kwifuza kuvunja umutungo wabo mu mafaranga y’amahanga, abandi bakohereza umutungo wabo mu muhanga, ibintu bishobora gushyira ubukungu bwa Ukraine mu kaga mu gihe amadolari yarushaho kuba macye.

Bitewe n’ubu bwoba, benshi mu baturage bifuza guhunga bari kugurisha umutungo wabo utimukanwa ku bwinshi ku buryo watangiye guta agaciro, hakaba hari impungenge ku ngaruka byagira ku bukungu mu gihe ubu bwoba bwakomeza.

Si ibyo gusa kuko ibijyanye n’ubucuruzi bw’ibyoherezwa mu mahanga nabyo byatangiye kwerekana ibimenyetso by’ihungabana, kuko abaguzi mpuzamahanga bafite impungenge z’uko umusaruro ukomoka muri Ukraine ushobora kutaboneka mu gihe cy’intambara, bityo bakaba batangiye gushaka amasoko mu bindi bihugu.

Si ibyo gusa kandi kuko n’ubushake bw’abaturage imbere mu gihugu bwo kujya ku masoko buri kugabanuka, aho abaturage benshi bari kwizigamira amafaranga yabo mu gihe bategereje kureba aho ibintu bigana, bikaba biri kugira ingaruka ku nganda n’ubucuruzi bw’imbere mu gihugu kuko bishobora kugabanya umusaruro byohereza ku masoko mu bihe biri imbere.

Ibi byose biza byiyongera ku ngaruka z’icyorezo cya Covid-19, bigatuma Perezida Zelensky arushaho kugira impungenge, ari naho ahera asaba Amerika n’u Burayi kureka gukabiriza ibibazo bya Ukraine ku ruhando mpuzamahanga.

Uyu mugabo ufatwa nk’ushyigikiwe na Amerika na NATO yavuze ko ibiherutse gukorwa n’ibihugu birimo Amerika n’u Bwongereza byo kuvana bamwe mu bakozi ba ambasade zabyo muri Ukraine ‘ari amakosa kandi atari akwiriye.’

Perezida Zelensky wa Ukraine yavuze ko ibikorwa byo gukabiriza intambara bikorwa na Amerika n'u Burayi biri gushyira ubukungu bw'igihugu cye mu bibazo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .