00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ukraine yivanye mu biganiro n’u Burusiya: Amakuru agezweho mu ntambara

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 May 2022 saa 11:20
Yasuwe :

Abasirikare ba Ukraine bari basigaye mu mujyi wa Mariupol bakomeje kumanika amaboko, ariko intambara mu burasirazuba mu gace kazwi nka Donbas irakomeje. Ibihugu byo mu burengerazuba bikomeje guca hirya no hino bishakira amaboko Ukraine.

Ukraine yivanye mu biganiro byo guhagarika intambara

Minisitiri wungirije w’ububanyi n’amahanga w’u Burusiya, Andrey Rudenko, yatangaje ko muri iyi minsi nta biganiro na Ukraine birimo kuba, bigamije guhagarika imirwano.

Yagize ati "Ntabwo ibiganiro birimo gukomeza. Ukraine yivanye mu biganiro." Yasubizaga ibiro ntaramakuru TASS.

Yavuze ko Leta ya Kiev yananiwe gutanga ibisubizo ku ngingo zari zagaragajwe n‘u Burusiya, nk’imbanzirizamushinga y’amasezerano yagombaga gutuma intambara ihagarara.

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, aheruka kubwira mugenzi we wa Finlande kuri telefoni ko ibiganiro byabaye bihagaze, kuko “uruhande rwa Ukraine rwagaragaje ko nta bushake rufite mu biganiro byubaka.”

Ibiganiro hagati y’impande zombi biheruka kuba ku wa 29 Werurwe 2022, muri Turikiya.

Mu gihe uburengerazuba bw’isi bukomeje kohereza intwaro nyinshi muri Ukraine, icyo gihugu cyabaye gihagaritse imishyikirano, intego ni uko urugamba rugomba gutsindwa n’amasasu.

Suède na Finlande byasabye kujya muri NATO

Mu gihe mu byo Ukraine n’u Burusiya bipfa harimo ko Leta ya Kyiv yashakaga kujya muri NATO, ibindi bihugu bibiri bya Suède na Finlande byamaze gusaba kujya muri iri huriro rya gisirikare rihuza ibihugu byinshi byo mu Burayi, Leta zunze Ubumwe za Amerika na Canada, (NATO).

Finlande isangiye n’u Burusiya umupaka wa 1,340 km.

Umunyamabanga mukuru wa NATO, Jens Stoltenberg, yabwiye abanyamakuru ati "nakirije yombi ubusabe bwa Finlande na Suède bwo kwinjira muri NATO. Muri abafatanyabikorwa bacu ba hafi."

Yari amaze kwakira amabaruwa asaba kwinjira muri NATO.

Kugira ngo ubwo busabe bwemerwe, bizasaba ko ibihugu 30 bisazwe muri uyu muryango bivuga Yego.

Inteko ishinga amategeko ya Finlande yemeje ko bajya muri NATO

Perezida wa Turikiya Recep Tayyip Erdogan yamaze kwerura ko atazemeza ubusabe bw’ibihugu byafatiye ibihano Turikiya, ndetse bishyigikira abakora iterabwoba ku gihugu cye.

U Burusiya bwasimbuje Moskova

Igisirikare cy’u Burusiya cyasimbuje ubwato bwa Moscova buheruka kurohama mu nyaja y’umukara, bwifashishwaga m ntambara yo muri Ukraine.

Ubwo bwato bugiye gusimburwa n’ubundi bugezweho bwiswe Admiral Makarov.

Ni bumwe mu bwato butatu bufite ikoranabuhanga rigezweho, bwakozwe mu mushinga wiswe Project 11356.

Bukoreshwa mu kohereza ibisasu bya missile buri mu nyanja, ndetse bushobora kwifashishwa mu bikorwa byinshi by’intambara.

Ubwo bwato bwatangiye gukorwa mu 2012, bumurikwa ku mugaragaro mu 2015, bushyikirizwa ingabo z’u Burusiya zirwanira mu mazi mu Ukuboza 2017. Bwubatswe na Yantar Shipyard.

Ubwo bwato bushobora kwikorera intwaro zigera muri toni 4000, no kugenda intera ya kilometero zisaga 55 ku isaha.

Bukoranye imbunda nini cyane ishobora kurasa kure, uburyo bwo kohereza ibisasu binini kandi mu ntera ndende n’intwaro zishobora kurasa amato agendera munsi y’amazi (submarines).

Ubwo bwato bwubakanye n’ubushobozi bwo gukumira ibitero byagabwa n’indege.

Abasivili basaga 3700 bamaze kugwa muri Ukraine

Ibiro bya komiseri w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe uburenganzira bwa muntu, (OHCHR), byemeje ko abasivili 3,752 bamaze gupfira muri Ukraine, kuva yatangira kurwana n’u Burusiya ku wa 24 Gashyantare 2022.

Abamaze gukomereka bazwi bo ni 4,062.

Benshi mu bapfuye bazize ibisasu byatewe hafi yabo, birimo ibyoherejwe n’imbunda nini ndetse n‘ibitero by’indege.

Umubare w’abapfuye ariko ngo ushobora kuba urenze utangazwa.

Intwaro zitangwa na Amerika n'u Burayi ziraswa muri Ukraine

U Russia bwivanye mu muryango uhuza ibihugu bituraye n’Ubumwe u Burayi

Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Burusiya yemeje ko iki gihugu cyivanye mu muryango uzwi nka Council of the Baltic Sea States, kubera ibikorwa ushyize imbere byo kwanga u Burusiya n’abarusiya.

Itangazo rya Minisiteri y’ububayi n’mahanga rivuga ko ibihugu bigize uwo muryango biri muri NATO cyangwa Ubumwe bw’u Burayi (EU), byawuhinduye “igikoresho cya politiki yo kwanga u Burusiya."

Uyu muryango wari ugizwe n’ibihugu 11 bya Denmark, Estonia, Finland, u Budage, Iceland, Latvia, Lithuania, Norvege, Pologne, Suede hamwe n’Ubumwe bw’u Burayi, waherukaga guhagarika u Burusiya muri Werurwe 2022, nyuma yo gutera Ukraine.

Belarus yari ifitemo umwanya w’indorerezi nayo yarahagaritswe.

U Burusiya bwashinje uwo muryango "gufata ibyemezo bidakurikije amategeko kandi bivangura".

Bwatangaje ko "butagira uruhare mu guhindura umuryango urundi rwego rugamije gushyigikira ibikorwa byo gusenya n’ibindi bishyizwe imbere n’uburengerazuba bw’Isi."

Icyacu ni ugutanga intwaro - Amerika

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Amerika, Ned Price, yatangaje ko intego bafite ari ugutanga itwaro zafasha Ukraine, ariko ari yo igomba kwigenera intego z’ibiganiro byahagarika intambara.

Yagize ati "Ntabwo ari inshigano zacu kugena intego abafatanyabikorwa bacu ba Ukraine bashaka kugeraho."

"Ni inshingano za Guverinoma ya Ukraine, ari nayo ihagarariye ugushaka kw’abaturage ba Ukraine."

Inshingano za Leta ya Washington ngo ni ugutera inkunga iya Kyiv.

Intambara ya Ukraine n'u Burusiya imaze kwangiza byinshi

Amerika irimo gupfusha ubusa amafaranga

Senateri Josh Hawley wo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko miliyari $40 zigiye gushorwa mu ntambara ya Ukraine n’u Burusiya ari uburyo bwo gukoresha nabi umutungo.

Iyi ngengo y’imari iheruka kwemezwa na Sena ya Amerika.

Hawley yabwiye Fox News Digital kuri uyu wa Kabiri, ko yatoye "Oya" kubera ko iriya nkunga izatera ikibazo kuri Leta zunze ubumwe za Amerika ubwayo.

Yakomeje ati "Amafaranga turimo kuvuga ni umurengera. Ntekereza ko miliyari $40 zikubye ishuro eshatu amafaranga yose u Burayi bumaze gutanga ubuhurije hamwe, leta zose zo mu Burayi, mu ntambara irimo kubera ku mugabane wabo."

Yavuze ko ariya mafaranga azasiga icyuho mu bindi bikorwa bikenewe imbere muri Amerika, aho kongera ideni igihugu gifite, ku mafaranga ajya hanze yacyo.

Senateri Rand Paul we yavuze ko yarahiriye gushyira imbere inyungu z’igihugu cye, aho kuba icy’abandi.

Ati "Leta zuze ubumwe za Amerika ikoresha amafaranga menshi ku gisirikare cyacu kurusha ibindi bihugu umunani bikurikiraho ubihurije hamwe. Ntabwo Inteko ishinga amategeko yareka izo miliyari $40 ikareka kongera ideni dufite?"

"Niba kurwana kuri Ukraine biri mu nyungu z’igihugu cyacu, ntabwo impano zabo zava mu ngengo y’imari isanzwe igenerwa igisirikare?"

Aya mafaranga yose hamwe arushaho miliyari $6 amafaranga yose Amerika yakoresheje mu bijyanye n’igisirikare hanze y’imbibi z’igihugu no mu nkunga za gisirikare, mu 2019.

Ayo mafaraga namara kwemezwa bidasubirwaho, azatuma ayo Amerika imaze gutanga muri Ukraine arenga miliyari $50.

Umudepite Marjorie Taylor Green we yavuze ko uburyo Amerika irimo gutanga amafaranga muri Ukraine "bisa neza n’iyezandonke."

Menshi muri ayo ngo aruhukira mu mifuka "y’imiryango yiyita ko idaharanira inyungu n’imiryango itari iya leta."

Yavuze ko nibamara gutanga miliyari $40 hejuru y’andi yamaze gutangwa, bizahita byuzura miliyari $53.

Ati "Ayo yonyine arenga bibiri bya gatatu by’ingengo y’imari igenerwa Ubunyamabanga bushinzwe Ububanyi n’amahanga."

Josh Hawley yamaganye uburyo amafaranga y'umurengera akomeje gutikirira mu ntambara yo muri Ukraine

Uburengerazuba ntibwitaye kuri Ukraine

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, yavuze ko imyitwarire y’uburengerazuba muri iyi ntambara igaragaza ko butitaye kuri Ukraime, aho bayifata nk’imashini idashobora kunanirwa.

Yakomoje ku magambo aheruka kuvugwa n’intuma y’Ubumwe bw’u Burayi mu bubanyi n’amahanga, Josep Borell, ko iyi ntambara izatsindirwa ku rugamba.

Lavrov ati "Abongereza, Abanyamerika, ba perezida, ba minisitiri w’intebe, ba minisitiri, barimo kuvuga ngo ’nta burenganzira dufite bwo kwemerera u Burusiya gutsinda, u Burusiya bugomba gutsindwa’."

Yanagarutse ku magambo ya Minisitiri w’Ingabo wa Amerika, Lloyd Austin, muri Mata yavuze ko hamwe n’intwaro ndetse n’amakuru y’ubutasi [bihabwa Ukraine], bashaka kubona u Burusiya bwacitse intege ku buryo budashobora kongera gukora nk’ibyo byakoze butera Ukraine."

Lavrov ati “Ibyo bigaragaza ko intambara ari bo bayishoje, ntabwo iri hagati y’u Burusiya na Ukraine, ahubwo iri hagati y’uburengerazuba n’u Burusiya.”

"Murabizi ko, bimaze kuba imvugo imenyerewe ko ‘uburengerazuba buzarwana kugeza ku munya-Ukraine wa nyuma’. Birigaragaza."

Ibyo ngo bojyanye n‘ibyo barimo gukora bafatira ibihano u Burusiya, baha intwaro z’umurengera Ukraine n’imitwe yitwaje intwaro yo muri Ukraine, no guha ingabo za Ukraine amakuru y’ubutasi agamije gutera ingabo z’u Burusiya.

Lavrov yavuze ko ibikorwa byose irimo kujyamo, Ukraine irimo gushukwa n’u Bwongereza na Amerika mu nyungu zabyo, ku buryo bititaye kuri Ukraine ubwayo.

Amerika irimo kwinjiza ibyihebe mu ntambara ya Ukraine

Ishami rishinzwe ubutasi bw’u Burusiya bwo mu mahanga ryatangaje ko Amerika irimo gushaka abakora iterabwoba binjizwa mu ntambara yo muri Ukraine.

Ibimenyetso ngo byerekana neza ko Amerika yiteguye gukora igihoboka cyose ngo igere ku ntego zayo.

Urwo rwego rw’u Burusiya ruzwi nka SVR rwatangaje ko "Leta zunze Ubumwe za Amerika zirimo guhuza abarwanyi b’imitwe mpuzamahanga y’iterabwoba, barimo ab’Umutwe wa Islamic State wafatiwe ibihano n’u Burusiya, nk’abacanshuro mu ntambara yo muri Ukraine."

U Burusiya buvuga ko birimo kubera mu birindiro by’ingabo za Amerika muri Syria, bizwi ka al-Tanf. Biherereye hafi y’imipaka ya Jordania na Iraq.

SVR ivuga ko mu kwezi gushize, abarwanyi 60 baherukaga kurekurwa muri gereza berekejwe muri kiriya kigo.

Batozwa gukoresha missiles zirasa ibifaru by’intambara, iperereza, gukoresha za drones n’itumanaho riteye imbere.

Lavrov yavuze ko uburengerazuba bw'isi butitaye ku baturage ba Ukraine burimo gukururiraho intambara ikomeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .