ICC yasohoye impapuro zo guta muri yombi Perezida Putin muri Werurwe 2023, imushinja kugira uruhare mu gukura abana muri Ukraine mu buryo butemewe n’amategeko, mu gihe cy’intambara yatangiye muri Gashyantare 2022.
Guverinoma y’u Burusiya yagaragaje ko nta kosa yakoze kuko ibice aba bana bari batuyemo byaberagamo intambara, bityo ko byakozwe mu rwego rwo gukiza ubuzima bwabo.
Ubwo Perezida Putin yateganyaga kugirira uruzinduko muri Mongolia kuri uyu wa 2 Nzeri 2024, guverinoma ya Ukraine yibukije iki gihugu ko kirebwa n’amasezerano agenga ICC, igisaba kumufunga mu gihe yazaba akigezemo.
Umuvugizi wa ICC, Fadi el-Abdallah, na we yashyigikiye icyifuzo cya Ukraine, agaragaza ko Mongolia nidafunga Perezida Putin, ishobora kuzafatirwa ingamba n’Inteko Rusange y’ibihugu birebwa n’uru rukiko.
Gusa icyifuzo cya Ukraine ntabwo cyubahirijwe, kuko Perezida Putin yageze muri Mongolia, yifatanya n’abo muri iki gihugu kwizihiza isabukuru y’imyaka 85 urugamba rwa Khalkhin Gol rubaye, asubira mu Burusiya ntacyo yikanga.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Ukraine, Georgy Tykhy, yatangaje ko Ulaanbataar (umurwa mukuru wa Mongolia) yatengushye ICC n’ubutabera mpuzamahanga.
Ati “Mongolia yemeye ko umunyabyaha uri gushakishwa atoroka ubutabera, iba umufatanyacyaha we mu byaha by’intambara. Tuzakorana n’abafatanyabikorwa kuira ngo Ulaanbataar biyigireho ingaruka.”
Bivugwa ko ICC na yo ishobora kwamagana imyitwarire ya Leta ya Mongolia, nyuma y’aho yirengagije ubusabe bw’Umuvugizi wayo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!