Uyu mujyi uri mu yafashwe mbere n’igisirikare cy’u Burusiya ubwo cyagabaga ibitero muri Gashyantare 2022.
Inzego z’ubutasi za Ukraine zatangaje ko abo basirikare bakuru biciwe mu gitero cyagabwe ku birindiro by’ingabo z’u Burusiya muri Kherson kuri uyu wa Gatanu. Batangaje ko hari undi umwe wakomeretse bikabije.
Umujyanama wa Perezida wa Ukraine, Oleksiy Arestovych yatangaje ko ubwo ibyo birindiro byagabwaho igitero, hari harimo abasirikare 50 b’Abarusiya.
U Burusiya ntacyo bwigeze butangaza kuri aya makuru yashyizwe hanze na Ukraine.
Ukraine kandi yigambye guhanura indege ebyiri z’intambara z’u Burusiya mu mujyi wa Odesa nawo uri mu Majyepfo ariko nabyo u Burusiya ntacyo bwabitangajeho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!