Ni misile yatewe ku nyubako iri mu mujyi wa Makiivka, aho bikekwa ko ingabo z’u Burusiya zari zikambitse. Ni imibare ariko itigeze yemezwa mu buryo bwigenga.
Ubuyobozi bukorana na Leta ya Moscow muri Donetsk bwemeje ko hari abantu bapfuye, ariko ntibemeza imibare yatangajwe na Ukraine.
Ni ukwigamba kubayeho mu gihe ibihugu byombi bikomeje guhangana mu ntambara yatangiye muri Gashyatare 2022, ubu umwaka wenda kwirenga.
Uretse muri Donetsk, ku Cyumweru u Burusiya bwarashe misile nyinshi muri Ukraine, hamwe n’ibitero bya drones.
Umuyobozi ukorana n’u Burusiya muri Donetsk, Daniil Bezsonov, yavuze ko igitero cyagabwe kuri Makiivka nyuma y’iminota ibiri gusa abantu binjiye mu mwaka mushya.
Yagize ati "Habaye ibyago bikomeye ku ishuri bikozwe na MLRS Himars y’Abanyamerika. Hari abapfuye n’abakomeretse, imibare ya nyayo ntabwo iratangazwa."
Ku rundi ruhande, hari amakuru avuga ko hakomeretse abantu 300, hejuru y’ababarirwa muri 400 bapfuye.
Ubwo Ukraine yinjiraga mu mwaka mushya, Perezida Volodymyr Zelensky yavuze ko mu mwaka mushya yifuza intsinzi, 2023 igasiga ubuzima busubiye uko bwahoze.
Ni mu gihe u Burusiya bumaze iminsi burasa cyane ku bikorwa remezo bya Ukraine byiganjemo iby’ingufu, ku buryo miliyoni nyinshi z’abaturage ziri mu kizima, mu gihe ari mu bihe by’ubukonje bukabije.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!