Minisiteri y’Ingabo ya Ukwaine yatangeje ko ubwo bwato buzwi nka Spasatel Vasily Bekh ari bumwe mu bwifashishwaga n’ingabo zirwanira mu mazi bw’u Burusiya, mu Nyanja y’Umukara.
Yakomeje iti "Ubu bwato bwari butwaye abasirikare, imbunda n’izindi ntwaro muri Snake Island bigaruriye."
Ubwo butumwa bwanditswe kuri Twitter mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu busoza buvuga ngo "Moskva ntukabe enyine."
Aha bavugaga ubwato bunini bw’intambara bwitwaga Moskva bw’igisirikare cy’u Burusiya, bwarohamye ku wa 14 Mata 2022, nabwo bwakoreshwaga muri iyi ntambara, mu Nyanja y’Umukara.
Spasatel Vasily Bekh, a tug of the russian black sea fleet, successfully demilitarized by the @UA_NAVY. The ship was transporting personnel, weapons and ammunition to the occupied Snake Island.
Moskva never be alone... pic.twitter.com/3slXr6qtEl— Defence of Ukraine (@DefenceU) June 17, 2022
U Burusiya bwahakanye gutwara ibinyampeke byari bibitse muri Ukraine
Ambasaderi w’u Burusiya muri Ukraine yise ibinyoma amakuru yavugaga ko ubwato bw’icyo gihugu bwabonywe butunda ibinyampeke byasaruwe muri Ukraine.
Reuters iheruka gutangaza ko amafoto y’icyogajuru yashyizwe ahagaragara na Maxar Technologies, agaragaza ubwato bivugwa ko ari ubw’u Burusiya burimo gutunda ibinyampeke byasaruwe muri Ukraine mu gihembwe gishize, bikajyanwa muri Syria.
Ambasaderi Alexander Lavrentyev yabwiye ibiro ntaramakuru RIA Novosti ati "Aya ni amakuru yahimbwe, ataremejwe ndetse adafite icyo ashingiyeho."
"Ububiko bw’ingenzi buri mu duce twa Mykolaiv na Odesa. Ubwato bw’u Burusiya ntabwo bubasha kugera kuri ibyo byambu, kubera ko bigenzurwa na Ukraine."
Ikigo gitanga amashusho y’ibyogajuru cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Maxar Technologies, giheruka kugaragaza ubwato kivuga ki ari Matros Pozynich bw’u Burusiya buvana ibyo cyise ibinyampeke muri Crimea ku wa 19 Gicurasi, cyongera kubwerekana ngo bupakurura muri Latakia muri Syria, ku wa 27 Gicurasi 2022.

Abayobozi bashyigikiye ko Ukraine yinjizwa muri EU
Abayobozi b’u Bufaransa, u Budage n’u Butaliyani bashyigikiye ko Ukraine yemerwa nk’igihugu gishobora guhita cyinjizwa mu Ubumwe bw’u Burayi, mu ruzinduko bagiriye mu murwa mukuru Kyiv.
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yagize ati "Twese uko turi bane dushyigikiye ko yemerwa nk’umukandida utegereje kwakirwa mu muryango."
Perezida Macron yari kumwe na Chancelier w’u Budage Olaf Scholz na Minisitiri w’Intebe wu Butaliyani, Mario Draghi na Perezida wa Ruomanie, Klaus Iohannis.
Aba bayobozi bavuze ko kwemeza Ukraine nk’umukandida utegereje ari ikimenyetso cy’icyizere bifuza guha Ukraine n’abaturage bayo, mu ntambara bahanganyemo n’u Burusiya.

Ibicuruzwa byacu, amategeko yacu
Ikigo gicuruza gaz cyo mu Burusiya, Gazprom, cyagabanyije iyo cyoherezaga mu Budage, igikorwa cyatumye u Budage buvuga ko gaz irimo gukoreshwa nk’intwaro ya politiki.
U Budage kandi buvuga ko u Burusiya bushaka kuzamura igiciro cya gaz binyuze mu kugabanya iyo bwashyiraga ku isoko.
Gazprom yaje gutangaza ko icyo cyemezo cyafashwe nyuma y’uko ikigo Siemens Energy gikomoka mu Budage - ku ishami ryo muri Canada - cyatinze gusubiza ibikoresho cyagombaga gusana, bikoreshwa na Gazprom mu muyoboro wa Nord Stream 1 ujyana gaz mu Budage.
U Butaliyani na Autriche nabyo byatangaje ko u Burusiya bwagabanyije gaz bwabahaga.
Umuyobozi mukuru wa Gazprom, Alexei Miller, yavuze ko u Burusiya bugomba kwishyiriraho amategeko yabwo, nyuma yo kugabanya hejuru ya kimwe cya kabiri gaz yoherezwa mu Budage.
Gazprom yiyemeje kutarenza metero kibe miliyoni 70 za gaz yoherezwa mu Burusiya.
Miller yagize ati "Ibicuruzwa byacu, amategeko yacu. Ntabwo dukina ku mategeko tutashyizeho."
Yavuze ko ibihano u Burusiya bwafatiwe ari byo byatindije ukugerwaho n’ibikoresho bisunika gaz byagiye gusanwa.
U Budage na Canada byatangiye kuganira ku gisubizo gishoboka kuri icyo kibazo.
Uretse u Budage, u Butaliyani nabwo bwatangaje ko bwamenyeshejwe ko buzahabwa 65% bya gaz bwari bwasabye Gazprom ku wa Kane.
Igiciro cya gaz gikomeje gutumbagira mu Burayi, ku buryo kuri uyu wa Kane cyageze ku $158 kuri megawatt imwe ku isaha.
Ni mu gihe kandi u Burusiya kandi bwamaze guhagarikira gaz ibihugu bya Pologne, Bulgaria, Finland n’u Buholandi, kubera ko byanze kwishyura gaz bihabwa muri roubles - amafaranga akoreshwa imbere mu Burusiya.
U Bushinwa bugiye kurenga ku bihano by’u Burayi
U Bushinwa bwatangaje ko bwiteguye gukorana n’u Burusiya mu kubuha ibikoresho bimwe by’indege, nk’uko Ambasaderi Zhang Hanhui yabitangarije ibiro ntaramakuru TASS.
Yagize ati "Twiteguye kugemura bimwe mu bice mu Burusiya, turimo kunoza ubwo bufatanye. Ibigo by’indege birimo kubigenzura, bafite inzira barimo gukoresha, nta nzitizi ziri ku ruhande rw’u Bushinwa."
Ku wa 26 Gashyantare Ubumwe bw’u Burayi bwahagaritse igurishwa iryo ari ryo ryose cyangwa ikodeshwa ry’indege cyangwa ibikoresho byazo, ku bigo by’indege byo mu Burusiya cyangwa se kuzisana, kubera intambara yari imaze gutangira muri Ukraine.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!