Nubwo ibikubiye muri aya masezerano bitari byamenyekana neza, bivugwa ko harimo ingingo Amerika yakuyemo, zari zararakaje Ukraine zigatuma ivuga ko idashobora kuyasinya.
Zimwe muri izo ngingo zirimo kuba Ukraine yari yarasabwe kuzagira uruhare mu kigega Amerika yifuza gutangiza, kizaba gifite agaciro ka miliyari 500$. Kuri iyi ngingo, bikekwa ko Ukraine izagira uruhare muri aya mafaranga, ariko ntiyatange yose.
Ku rundi ruhande, bivugwa ko Ukraine yari yasabwe kujya yishyura inguzanyo ihabwa na Amerika izikubye kabiri, niba yahawe miliyoni 100$ ubwo ikazishyura miliyoni 200$, ibyo Perezida w’icyo gihugu, Volodymyr Zelensky, yavuze ko byaba ari ukugurisha igihugu.
Amakuru avuga ko ingingo zarekewe muri aya masezerano, harimo no kuba Amerika izajya ihabwa 50% by’amafaranga aturutse mu mitungo kamere Ukraine izajya igurisha mu mahanga mu gihe Amerika izakorana n’icyo gihugu mu kubaka ibyangijwe n’intambara n’indi mishinga y’iterambere.
Icyakora bivugwa ko ibijyanye no kuba Ukraine yakwinjira muri OTAN cyangwa Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi bidakubwiye muri aya masezerano. Byitezwe ko Perezida Zelensky azagirira uruzinduko muri Amerika kuri uyu wa Gatanu mu gusinya aya masezerano.
Ukraine ni kimwe mu bihugu bifite umutungo kamere mwinshi ku Isi ubarirwa muri miliyari ibihumbi 15$.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!