Uyu musirikare yavuze ibi nyuma y’iminsi umunani aba basirikare bamaze bagaba ibitero byo kwihorera mu ntara ya Kursk iri mu Burengerazuba bw’u Burusiya.
Guverineri w’agateganyo wa Kursk, Alexei Smirnov, yatangaje ko imidugudu 28 yo muri iyi ntara iri kugenzurwa n’ingabo za Ukraine, kandi ko ibi bitero bimaze kwicirwamo abasivili 12.
Smirnov yasobanuye ko kuva ibi bitero byatangira tariki ya 6 Kanama 2024, abantu 121 000 bari batuye muri iyi midugudu bamaze guhungishwa, ariko ngo hari abandi bagera ku 2000 bakiyirimo.
Mu ntara ya Belgorod, abaturage 11 000 batuye mu karere ka Krasnoyarsk kegereye Kursk na bo bamaze guhunga nk’uko Guverineri wayo, Vyacheslav Gladkov, yabitangaje kuri uyu wa 13 Kanama.
Ukraine ivuga ko abasirikare babarirwa mu 1000 ari bo binjiye muri Kursk ku munsi wa mbere, bakaba bagamije gukoma mu nkokora intambara u Burusiya bwabashojeho muri Gashyantare 2024.
Perezida Volodymyr Zelensky yatangaje ko ibitero bigera ku 2000 u Burusiya buherutse kugaba kuri Ukraine byaturutse muri Kursk, bityo ko gutera iyi ntara ari ugusunikira intambara ku ruhande rw’umwanzi.
Ntacyo Leta y’u Burusiya iravuga kuri ubu buso bw’ubutaka Gen. Syrskyi avuga ko buri kugenzurwa n’ingabo za Ukraine.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!