Perezida w’aka kanama, Ursula von der Leyen yavuze ko akazi keza kakozwe na Ukraine, ariko ko hari byinshi bigikenewe. Yongeyeho ko Ukraine igomba gukora amavugurura akomeye mu butegetsi bwubahiriza amategeko, ku baherwe bafite ijambo muri politiki, ku burenganzira bwa muntu no mu guhashya ruswa.
Kugirwa umukandida ni intambwe ikomeye yo kwerekeza ku kuba umunyamuryango wa EU ariko igikorwa cyose cyo kugeza igihugu kibaye ikinyamuryango, gishobora gufata imyaka myinshi.
BBC yanditse ko bikenewe ko uku gushyigikirwa n’akanama k’u Burayi bishyirwaho umukono n’ibihugu binyamuryango 27 bigize EU. Ibi bihugu bizahura mu cyumweru gitaha byiga kuri iyi ngingo.
U Bufaransa, u Budage n’u Butaliyani byamaze gushyigikira ubusabe bwa Ukraine. Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yatangaje kuri Twitter ko iki ari icyemezo cyanditse amateka kizatuma intsinzi irushaho kuba bugufi.
Hagati aho, mu Burusiya ibiro bya Perezida bikomeje gukurikiranira hafi ibikorwa bya Ukraine byo gushaka kuba umunyamuryango wa EU.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!