00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ukraine yatangiye gusana Antonov AN-225, indege ya mbere nini ku Isi

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 10 Ugushyingo 2022 saa 03:41
Yasuwe :

Imirimo yo gusana indege nini kurusha izindi ku Isi Antonov AN-225, yatangiye nyuma y’uko muri Gashyantare 2022 yangijwe n’u Burusiya mu ntambara ibuhuje na Ukraine.

Sosiyete ya Antonov ibinyujije ku rubuga rwa Facebook yatangaje ko imirimo yo gusana iyi ndege yatangiye gusa ko andi makuru azatangazwa Ukraine imaze gutsinda intambara.

Antonov AN-225 yahawe akabyiniriro ‘k’inzozi’ muri Ukraine, yarashweho n’Abarusiya ubwo yari iparitse ku kibuga cy’indege giherereye hafi y’Umujyi wa Kyiv.

Sosiyete ya leta ikora ibikoresho birimo n’intwaro muri Ukraine, Ukroboronprom, icunga Antonov yari yatangaje ko iyi ndege yagize ibibazo bya tekiniki aho moteri imwe yari yakuwemo kugira ngo isanwe ku buryo itashoboraga kuguruka.

Biteganyijwe ko gusana iyi ndege bizatwara miliyoni 500$ gusa hataramenyekana aho azaturuka kuko Ukraine ifite ibibazo by’ubukungu, byaturutse ku ntambara imazemo iminsi.

Biteganyijwe ko gusana iyi ndege bizatwara miliyoni 500$

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .