00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ukraine yasabye ko Burusiya bwirukanwa mu Muryango w’Abibumbye: Amakuru agezweho mu ntambara

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 June 2022 saa 03:41
Yasuwe :

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy yasabye Umuryango w’Abibumbye gushyiraho urukiko mpuzamahanga, rwakora iperereza ku byaha icyo gihugu kimaze gukora ku butaka bwa Ukraine guhera muri Gashyantare.

Mu ijambo yagejeje ku kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, Zelenskyy yavuze ko hakwiye gukorwa ibishoboka byose bagahagarika u Burusiya, ndetse bukitwa "igihugu gikora iterabwoba."

Bitabaye ibyo, ngo ibikorwa by’u Burusiya yise iby’iterabwoba bizakomereza ku bindi bihugu byo mu Burayi birimo Baltic states (Estonia, Latvia, na Lithuania), Pologne, Moldova na Kazakhstan.

Yanasabye ko u Burusiya bwirukanwa mu bihugu 193 bigize Umuryango w’Abibumbye, hifashishijwe ingingo ya 6 y’Amasezerano ugenderaho.

Iteganya ko "igihugu gihonyoye kenshi amahame umuryango wubakiyeho gishobora kwirukanwa mu muryango, bikozwe n’Inteko rusange ku busabe bw’akanama gashinzwe umutekano."

Ibiro ntaramakuru by’u Burusiya, Tass, byaje gutangaza ko Zelensky yavuze ijambo rye yarenze ku mategeko, kubera ko umuntu ushaka kugira ijambo ageza ku kanama gashinzwe umutekano agomba kuba ahibereye.

Ibyo kandi ngo bibanza kugishwaho inama abagize ako kanama.

Ambasaderi wungirije w’u Burusiya mu Muryango w’Abibumbye, Dmitry Polyansky, yavuze ko bafite ikibazo gikomeye ku miyoborere ya Albania ikuriye akanama gashinzwe umutekano, ku buryo Zelensky yemerewe kwitabira inama no kuvuga ijambo.

Yagize ati "Nta nama yabanje kugishwa abagize akanama kuri iyi ngingo. Abantu batuweho ibi bintu ku munota wa nyuma. Ibi bitandukanye n’imikorere isanzwe n’imigenzereze mu Kanama gashinzwe umutekano."

Polyansky yakomeje ati "Akanama gashinzwe umutekano ntabwo gakwiye kuba urubuga Perezida Zelensky, mu buryo bw’iyakure, ashobora gusabiramo izindi nwaro za NATO."

Perezida Zelensky yasabye ko u Burusiya bwirukanwa mu Muryango w'Abibumbye

Amerika yakumiriye itumizwa rya zahabu zo mu Busuriya

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahagaritse itumizwa rya zahabu zo mu Burusiya, uretse igihe bitangiwe ubundi burenganzira.

Minisiteri y’Imari ya Amerika ariko ivuga ko iki cyemezo kitareba "zahabu ikomoka mu Burusiya yari yageze hanze y’u Burusiya mbere y’uyu munsi" iki cyemezo cyafashweho.

U Burusiya bwakomoje ku iherezo ry’ibitero muri Ukraine

Ambasaderi wungirije w’u Burusiya mu Muryango w’Abibumbye, Dmitry Polyansky, yatangaje ko ibitero muri Ukraine bizakomeza, kugeza igihe iki gihugu kizahagarikira kurasa mu bice bizwi nka Donbas, ndetse u Burusiya bukabona ko nta nkeke icyo gihugu kigiteye ku mutekano wabwo, nk’uko Tass yabitangaje.

Yagize ati "Twatangiye ibi bikorwa bidasanzwe kugira ngo duhagarike ibisasu Ukraine yateraga kuri Donbas, no kugira ngo iki gihugu n’ubuyobozi bwacyo bidakomeza kubangamira umutekano w’u Burusiya n’abaturage baba mu majyepfo n’amajyepfo y’uburasirazuba. Ibi bikorwa bidasanzwe bizakomeza kugeza izo ntego zose zigezweho."

U Burusiya bushobora kuba bwibeshye mu kurasa

Minisiteri y’Ingabo y’u Bwongereza yatangaje ko bishoboka ko missile y’u Burusiya yarashe ku iguriro mu mujyi wa Kremenchuk ku wa 27 Kamena 2022, ishobora kuba yari yoherejwe ku kintu kiri hafi aho.

Ni igisasu ubuyobozi bwa Ukraine buvuga ko cyishe nibura abantu 18, gikomeretsa abandi 59.

Ubutasi bw’u Bwongereza buvuga ko "ukudapima neza k’u Burusiya mu kohereza missile zirasa mu ntera ndende byagiye bivamo kurasa ku basivili, harimo ibyabaye ahategerwa gari ya moshi muri Kramatorsk, ku wa 9 Mata 2022."

Gusa ambasaderi w’u Burusiya mu Muryango w’Abibumbye, Dmitry Polyansky, yavuze ko nta gisasu barashe kuri iri guriro ryo muri muri Kremenchuk.

Ahubwo ngo barashe ku bubiko bw’uruganda bwarimo intwaro zatanzwe na Leta zunze Ubumwe za Amerika n’u Burayi, zigenewe ingabo za Ukraine muri Donbas.

Yakomeje ati "Iryo guriro riri mu ntera yigiye hirya, ariko uguturika kw’intwaro kwateye inkongi yakwirakwiye igera kuri iryo guriro."

Perezida Zelenskyy yatangaje ko nyuma y’uko guturika, hari abantu bamwe baburiwe irengero kugeza ubu.

Ubutasi bw’u Bwongereza buvuga ko bishoboka cyane ko u Burusiya buzakomeza kurasa ahantu hatandukanye bukoresheje intera ya kure, "bugamije gukumira ko intwaro zigezwa ku basirikare ba Ukraine."

Ibihano ku Burusiya ntibizapfa kuvaho

Chancelier w’u Budage, Olaf Scholz, yatangaje ko ibihano bafatiye u Burusiya bizarangira gusa ari uko Perezida Putin yemeye ko imigambi ye muri Ukraine itazagerwaho.

Yabwiye abanyamakuru ubwo basozaga inama ya G7 ati "ibihano byose byashyiriweho gutera Crimea biracyahari. Ibihano byose twashyizeho kubera ko u Burusiya bwateje umutekano muke muri Donbas biracyahari. Ni nako bizagenda ku bihano dufata ubu, kandi byo biraremereye cyane."

"Hari inzira imwe rukumbi yo kubisohokamo: kuba Putin yakwemera ko imigambi ye muri Ukraine idashobora kugerwaho."

Kamarampaka igiye kwemeza niba Donetsk iba agace k’u Burusiya

Umujyanama w’Umuyobozi w’Umujyi wa Mariupol muri Ukraine, yemeje ko hateganyijwe kamarampaka izaba ku wa 11 Nzeri 2022, izemeza niba agace ka Donetsk kabaye ak’u Burusiya.

Uyu muyobozi witwa Petro Andriushchenko, yanditse kuri Telegram ko abayobozi bashyizweho muri aka gace bakwiye gushyiraho ahazabera amatora,mbere y’uko iriya tariki igera.

Donetsk na Kuhansk ni uduce tubiri tunini tugize igice cy’uburasirazuba bwa Ukraine, buzwi nka Donbas.

Igice kinini cyaho kigenzurwa n’Ingabo zigumuye zirema icyitwa Repubulika ya Rubanda ya Dpnetsk, zifatanyije n’ngabo z’u Burusiya.

Amerika yafatiye ibihano ibigo byo mu Bushinwa ibishinja gufasha u Burusiya

Ubyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwongereye ibigo bitanu byo mu Bushinwa ku rutonde rw’ibyafatiwe ibihano, bishinjwa gutera inkunga inganda za gisirikare zo mu Burusiya.

Minisiteri y’Ubucuruzi ya Amerika ivuga ko ibyo bigo byagemuriye ibintu bitandukanye inganda zo mu Burusiya mbere y’ibitero byo muri Ukraine byatangiye ku wa 24 Gashyantare 2022, ndetse ngo "bikomeje amasezerano yo kugemurira ibikoresho ibigo byo mu Burusoya biri ku rutonde rw’ibyafatiowe ibihano."

Amerika kandi yongereye kuri urwo rutonde ibindi bigo 31 byo mu Burusiya, UAE, Lithuania, Pakistan, Singapore, u Bwongereza, Uzbekistan na Vietnam.

Mu bigo byose uko ari 36, ibigera kuri 25 bifite ibikorwa mu Bushinwa.

Ambasaderi Dmitry Polyansky yamaganye imyitwarire ya Ukraine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .