00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ukraine yasabye ibihugu bikize inkunga ya miliyari $ 50

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 April 2022 saa 02:50
Yasuwe :

Ukraine yasabye Ihuriro ry’ibihugu birindwi bikize ku Isi (G7) inkunga ya miliyari 50 z’amadolari yo kwifashisha mu ntambara imazemo iminsi n’u Burusiya.

Ni ubusabe bwatanzwe n’umujyanama wa Guverinoma mu bijyanye n’ubukungu, Oleg Ustenko mu ijambo ryanyuze kuri Televiziyo y’Igihugu kuwa Gatandatu.

Ukraine kandi yatangaje ko ishaka gutanga impapuro mpeshwamwenda mu kuziba icyuho cy’icyuho cya miliyari 7 z’amadolari mu ngengo y’imari.

Banki y’Isi iri kwitegura koherereza Ukraine miliyari 1.5 z’amadolari yo gufasha icyo gihugu guhangana n’u Burusiya. Ni amafaranga azaza asanga andi miliyoni 923 z’amadolari iyo banki yatanze mu kwezi gushize.

Amerika n’ibihugu by’i Burayi nabyo bimaze iminsi byoherereza Ukraine ubufasha nubwo igice kinini cyatangwaga nk’ibikoresho bya gisirikare.

Mu minsi ishize Leta Zunze Ubumwe za Amerika zemeje inkunga ya miliyoni 800 z’amadolari izatangwa mu buryo bw’intwaro zo gufasha Ukraine guhangana n’u Burusiya.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .