Perezida Donald Trump wa Amerika na Vladimir Putin w’u Burusiya baherutse kugirana ikiganiro kuri telefone cyasojwe bemeranyije ko bazaganira ku buryo intambara yatangiye muri Gashyantare 2022 muri Ukraine yashyirwaho akadomo.
Ubwo yari mu nama mpuzamahanga ku bya politiki n’umutekano i Munich mu Budage, Perezida Zelensky yagize ati “Ukraine ntizemera amasezerano azagerwaho nta ruhare tuyagizemo. Nta mwanzuro wafatwa kuri Ukraine itabigizemo uruhare. Nta mwanzuro wafatirwa u Burayi budahari.”
Zelensky kandi yasabye u Burayi gushyiraho ingamba zo kwirindira umutekano no gushyiraho igisirikare cy’umugabane.
France24 yanditse ko Zelensky asa n’ushaka kubanza kwizera umutekano w’igihugu cye abifashijwemo n’u Burayi na Amerika, no gusaba ko amasezerano y’amahoro azagerwaho agomba kubuza u Burusiya kuzongera gutangiza intambara bundi bushya.
Ibihugu by’i Burayi bishyigikiye Ukraine bihamya ko iki gihugu kizabona amahoro arambye ari uko ubusugire bwacyo bw’imipaka bwubahirijwe.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!