Uyu muyobozi ari mu bagize itsinda rya Amerika rigiye kuganira na Ukraine mu biganiro bibera muri Arabia Saoudite, hagamijwe gushaka umuti ku ntambara imaze imyaka itatu ihanganishije Ukraine n’u Burusiya.
Icyakora bisa nk’aho ibyifuzo bya Ukraine byo kwigarurira ubutaka bwose yambuwe n’u Burusiya, bubarirwa muri 20% by’ubuso bwose bwahoze ari ubw’icyo gihugu, bishobora kutagerwaho, hashingiye ku magambo ya Rubio.
Uyu mugabo yagize ati "Mu by’ukuri bizaba bigoye kuba Ukraine yashyiraho igihe cyo kwirukana Abarusiya ku butaka bwayo bigaruriye, ikongera kuba kugira ubuso nk’ubwo yari ifite mu 2014."
Ingingo yo guhara ubutaka ni imwe mu zo Perezida Volodymyr Zelensky adakozwa, icyakora uyu mugabo asa nk’ufite amahitamo make kuko yamaze guhagarikirwa inkunga y’intwaro n’amakuru y’ubutasi yahabwaga na Amerika, ibituma umugambi wo kwigarurira ibice byose Ukraine yambuwe n’u Burusiya, uzamo agatotsi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!