00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ukraine yarekuye abasirikare 50 b’u Burusiya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Ugushyingo 2022 saa 08:57
Yasuwe :

Ingabo za Ukraine zarekuye abasirikare 50 b’u Burusiya bari imbohe z’intambara, nk’uko byemejwe na Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya kuri uyu wa Kane.

Yatangaje ko indege za gisirikare z’Ingabo zirwanira mu kirere zigomba kubageza i Moscow, kugira ngo bitabweho n’inzego za Minisiteri y’Ingabo.

Itangazo rigira riti "Ku wa 24 Ugushyingo, abasirikare 50 b’u Burusiya bahuye n’ibyago bikomeye nyuma yo gufatwa, bavuye ku butaka bugenzurwa na Kiev nk’umusaruro w’ibiganiro."

Rivuga ko "Abasirikare bose barekuwe barimo guhabwa ubuvuzi n’ubufasha bujyanye n’ubuzima bwo mu mutwe."

Igikorwa cyo guhererekanya imfungwa na Ukraine kandi cyakozwe ku wa 23 Ugushyingo, ubwo abasirikare 35 b’u Burusiya barekurwaga nk’uko ibiro ntaramakuru TASS byabitangaje.

Ni ibintu bimaze igihe bikorwa, ariko muri iyi minsi umwuka warushijeho kuba mubi ubwo hasakaraga amashusho y’ingabo za Ukraine zirimo kwica abasirikare 11 b’u Burusiya bari bamanitse amaboko, mu gace ka Makeyevka muri Luhansk.

Ikinyamakuru The New York Times cyaje kugenzura gisanga ayo mashusho ari umwimerere.

Ni igikorwa Ukraine yemeye gukoraho iperereza, kuko umusirikare wamanitse amaboko aticwa, ahubwo afatwa nk’imfungwa y’intambara.

Minisitiri w’Intebe wungirije wa Ukraine ushinzwe imikoranire n’u Burayi, Olga Stefanishyna, ku wa Gatandatu yatangaje ko biramutse byarakozwe byaba bidakwiye.

Yavuze ko barite amabwiriza yo "gufata imfungwa nyinshi z’intambara zishoboka," nk’uburyo bwabafasha kubohoza abasiribare babo bafitwe n’u Burusiya, mu buryo bwo kugurana imfungwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .