00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ukraine yarashe ‘drones’ 337 mu Burusiya mu ijoro rimwe

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 11 March 2025 saa 11:44
Yasuwe :

Minisiteri y’Ingabo mu Burusiya yatangaje ko Ukraine yagabye igitero gikomeye cy’indege zitagira abapilote ‘drones’ 337, ari na cyo kinini kigabwe n’icyo gihugu kuva intambara ihanganishijwe ibyo bihugu yatangira mu myaka itatu ishize.

Izo ndege zahanuwe mu bice bitandukanye by’u Burusiya birimo Kursk, Belgorod, Bryansk, Voronezh, Kaluga, Lipetsk, Nizhny Novgorod, Oryol na Ryazan, utu duce twagabweho ibitero turi hafi y’umupaka wa Ukraine.

Iki gitero cy’indege kibaye habura amasaha make kugira ngo habe ibiganiro byo guhagarika intambara hagati y’ibi bihugu izahuza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Ukraine muri Arabie Saoudite ku wa 11 Werurwe 2025.

Itangazo ryashyizwe hanze n’iyi Minisiteri ryagaragaje ko iki gitero cyahitanye umuntu umwe abandi bantu barakomereka, gusa ntacyo ubuyobozi bwa Ukraine buravuga kuri iki gitero.

Ukraine yarashe ‘drones’ 337 mu Burusiya mu ijoro rimwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .