Izo ndege zahanuwe mu bice bitandukanye by’u Burusiya birimo Kursk, Belgorod, Bryansk, Voronezh, Kaluga, Lipetsk, Nizhny Novgorod, Oryol na Ryazan, utu duce twagabweho ibitero turi hafi y’umupaka wa Ukraine.
Iki gitero cy’indege kibaye habura amasaha make kugira ngo habe ibiganiro byo guhagarika intambara hagati y’ibi bihugu izahuza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Ukraine muri Arabie Saoudite ku wa 11 Werurwe 2025.
Itangazo ryashyizwe hanze n’iyi Minisiteri ryagaragaje ko iki gitero cyahitanye umuntu umwe abandi bantu barakomereka, gusa ntacyo ubuyobozi bwa Ukraine buravuga kuri iki gitero.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!