00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ukraine yamaganye ibyo kohererezwa ingabo, isaba intwaro zo guhangana n’u Burusiya

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 22 February 2025 saa 02:58
Yasuwe :

Umujyanama wa Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine, Mikhail Podoliak, yavuze ko icyo igihugu cye gikeneye atari ukohererezwa abasirikare bavuye mu Burayi, kugira ngo bafashe mu kurinda umutekano, ashimangira ko igikenewe ari intwaro nyinshi zo gukomeza guhangana n’u Burusiya.

Trump aherutse guca amarenga y’uko Ukraine ishobora guhagarikirwa inkunga y’intwaro ihabwa na Amerika, ibyahita bigira ingaruka zikomeye ku rugamba kuko iki gihugu gisanzwe gitaka kugira intwaro nke.

Aha niho havuye igitekerezo cya bimwe mu bihugu by’u Burayi, kivuga ko hashobora koherezwa ingabo muri Ukraine kugira ngo zifashe icyo gihugu mu kwirindira umutekano.

Gusa ku ruhande rwa Ukraine, iki gihugu cyaciye amarenga y’uko cyifuza gukomeza intambara, aho Umujyanama wa Perezida Zelensky, Mikhail Podoliak, yavuze ko icyo bifuza ari intwaro nyinshi, kugira ngo bakomeze intambara.

Yavuze ko kohererezwa intwaro "bidashoboka urebye uko ibintu bihagaze."

Yashimangiye ko igikenewe ari "kongera intwaro no gukomeza kudufasha muri ubu buryo bwo guhabwa intwaro."

Umujyanama wa Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine, Mikhail Podoliak, yavuze ko icyo igihugu cye gikeneye intwaro aho guhabwa ingabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .