00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ukraine yakumiriye Umunyamabanga Mukuru wa Loni ku butaka bwayo

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 25 October 2024 saa 10:21
Yasuwe :

Perezida wa Ukraine, Vladimir Zelensky, yangiye Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, gusura igihugu cye, kuko yitabiriye inama ya BRICS mu Burusiya muri iki cyumweru.

Guterres witabiriye iyi nama ya 16 y’umuryango BRICS yabereye mu Burusiya, yavuze ko impamvu yayitabiriye ari ukunoza imikoranire ya Loni n’uwo muryango ugizwe n’ibihugu byihariye kimwe cya kabiri cy’abaturage bose b’Isi.

Umuvugizi wa Loni yatangarije itangazamakuru ko ari ibintu bisanzwe k’Umunyamabanga Mukuru wa Loni kwitabira inama zitandukanye z’imiryango igizwe n’ibihugu binyamuryango bya Loni, nka G7 na G20.

Umuntu wa hafi mu biro bya Zelensky yatangarije AFP ko nyuma y’urwo ruzinduko mu Burusiya, Guterres yifuzaga gusura Ukraine, ariko bitewe n’uko urugendo rwe mu Burusiya rwarakaje cyane ubutegetsi bwa Ukraine, Zelensky yamwangiye ko yasura icyo gihugu.

Guterres wasuye u Burusiya ku nshuro ya mbere mu myaka irenga ibiri ishize icyo gihugu gihanganye na Ukraine, yaganiriye n’abayobozi batandukanye bari bitabiriye inama ya BRICS.

Ku wa Kane nimugoroba, umunsi wa nyuma w’inama, Perezida Vladimir Putin ndetse na Antonio Guterres bagiranye ibiganiro mu muhezo, byavuzwe ko ahanini byagarukaga ku ntambara yo muri Ukraine n’iziri mu Burasirazuba bwo Hagati, ndetse n’ibindi bibazo bibangamiye iterambere n’ubukungu bw’Isi.

Perezida wa Ukraine, Vladimir Zelensky, yangiye Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, gusura igihugu cye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .