Amakuru yo kuva ku izima kwa Ukraine yatangajwe n’ikinyamakuru New York Times cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Financial Times cyo mu Bwongereza.
Iki kinyamakuru cyo muri Amerika cyasobanuye ko cyahawe n’abayobozi bo ku rwego rwo hejuru muri Ukraine amakuru yemeza ko icyo ubutegetsi bw’igihugu cyabo bushaka ari kwizezwa ko umutekano wacyo utazongera guhungabanywa, kurusha kwigarurira ubutaka burimo Crimea.
Cyasobanuye ko ubutegetsi bwa Ukraine buzasaba kwizezwa umutekano mu gihe Donald Trump watorewe kuyobora Amerika yatangira ibiganiro bihuza Ukraine n’u Burusiya, bigamije guhagarika intambara yatangiye muri Gashyantare 2022.
Iki kinyamakuru cyo mu Bwongereza cyo cyatangaje ko abadipolomate b’ibihugu bigize umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) bakibwiye ko mu rwego rwo gukemura amakimbirane n’u Burusiya, Ukraine yiteguye kwemera guhara ubutaka yambuwe.
Minisitiri Umerov yatangaje ko amakuru yo kuba Ukraine yakwemera ko ubutaka bwayo bukomeza kugenzurwa n’u Burusiya ari ibinyoma kandi ngo biri mu murongo w’icengezamatwara ry’u Burusiya.
Uyu muyobozi yasobanuye ko gahunda ya Ukraine yo kurwanira kwisubiza ubutaka bwayo itigeze ihinduka kuko “ubusugire bw’ubutaka ari imwe mu ndangagaciro zacu”, ati “Kugaruka kw’imipaka yo mu 1991 biracyari intego dushyize imbere.”
Amakuru y’ibiganiro biganisha ku kuva ku izima kwa Ukraine ari guhwihwiswa mu gihe Trump witegura kuyobora Amerika kuva muri Mutarama 2025 yagaragaje ko ashobora guhagarika iyi ntambara mu gihe kitarenze amasaha 24, binyuze mu biganiro.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!