Zelensky yavuze ibyo bisasu igeragezwa byakorewe ryagenze neza, abishimira inganda zishinzwe gukora ibikoresho bya gisirikare mu gihugu.
Nubwo nta makuru arambuye ku gihe iryo gerageza ryabereye n’aho ryabereye, Zelensky yavuze ko igihe cyari kigeze ngo abaturage bamenye ukuri.
Ibi bije mu gihe igisirikare cya Ukraine kigambye ko cyakoresheje drones zitwa Palyanitsa mu ntambara bahanganyemo n’u Burusiya, bavuze ko ishobora kurasa mu birometero 700.
Intwaro nyinshi Ukraine ikoresha mu ntambara izihabwa n’Abanyamerika hamwe n’Abanyaburayi, icyakora nk’izirasa kure banze ko izikoresha irasa ku butaka bw’u Burusiya. Bayemerera kuzikoresha gusa imbere muri Ukraine mu gihe irwana n’u Burusiya, nubwo yasabye kenshi kuyikomorera kugira ngo ibashe guhangana n’u Burusiya.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!