00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ukraine yagabye igitero mu mujyi wa Taganrog w’u Burusiya, gisenya inganda

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 11 December 2024 saa 07:41
Yasuwe :

Guverineri w’Umujyi wa Taganrog uri mu Majyepfo y’u Burusiya, Yuri Slyusar yatangaje ko ingabo za Ukraine zarashe ibisasu mu cyanya cy’inganda cyo muri uyu mujyi hangirika byinshi ariko nta muntu wahasize ubuzima.

Abaturage batangaje ko mu gitondo cyo kuri uyu wa 11 Ukuboza 2024 bumvise uguturika kw’ibisasu 10 mu kirere cy’umujyi wa Taganrog.

Guverineri w’agateganyo w’uyu mujyi Yuri Slyusar abinyujije ku rubuga rwa Telegram yavuze ko “icyanya cy’inganda cyangijwe bikomeye, n’imodoka 15 zatwikiwe aho ziparikwa.”

Yongeyeho ko amakuru y’ibanze yahamyaga ko nta muntu waguye muri ibyo bitero.

Russia Television yanditse ko umujyi wa Taganrog utuwe n’abaturage 242,000 uri ku nkengero z’inyanja ya Azov, ukabarizwa mu gace ka Rostov gahana imbibi na Ukraine ndetse kakunze kugabwaho ibitero bya Drones n’ibisasu biremereye.

Mu minsi ishize Amerika n’u Bufaransa byahaye Ukraine uburenganzira bwo kwifashisha ibisasu birasa kure byayihaye, ikarasa ku butaka bw’u Burusiya.

U Burusiya bwikomye icyo cyemezo buvuga ko kizatuma intambara ihindura isura, ikagukira mu bihugu byose bigize OTAN ndetse ku wa 21 Ugushyingo bwahise bukoresha ibisasu bishya bya Oreshnik burasa inganda z’intwaro za Ukraine hagamijwe kwihanangiriza uwo mwanzuro.

Perezida Putin w’u Burusiya aherutse gutangaza ko Oreshnik ari yo gisasu cyegereye mu bushobozi ibisasu by’ubumara.

Ibisasu Ukraine yarashe mu mujyi wa Taganrog byasenye inganda bitwika n'imodoka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .