Uru rugomero ruherereye mu gace ka Kursk, ni rumwe mu ngomero eshatu ngari mu Burusiya zitanga amashanyarazi akomoka ku ngufu za Nucléaire rukaba urwa kane rutanga umuriro mwishi mu gihugu.
Ni urugomero ruherereye mu bilometero 40 uvuye mu Mujyi wa Kursk hakaba mu bilometero 60 uvuye ku mupaka w’u Burusiya na Ukraine ku mugezi wa Seym.
Inkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abarusiya, TASS, byatangaje ko drones zo muri Ukraine, zagabye igitero kuri icyo kigo kandi ko nk’uko bivugwa muri zimwe muri raporo, hari indege itagira abapilote yarashwe ikagwa hafi yarwo.
TASS, yasohoye amafoto y’iyo ndege n’ibikoresho byayo.
Aya mafoto yagaragayeho ikirango cya "Army of Drones," ukaba umushinga wa Guverinoma ya Ukraine ugamije kongera ibikoresho nk’ibyo ku ngabo zayo,
Muri uku kwezi, Ukraine yohereje ingabo nyinshi mu gace ka Kursk mu rugamba rwo kwigarurira ubutaka bw’u Burusiya nyuma y’imyaka irenga ibiri u Burusiya butangije intambara muri icyo gihugu.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya, Maria Zakharova, yavuze ko iki gikorwa gishya ari igikorwa cy’iterabwoba rishingiye ku bitwaro by’atomike.”
Yasabye Ishami rya Loni rishinzwe kugenzura ikorenshwa ry’ingufu za Atomike (IAEA) kugira icyo rikora kuri iki kibazo.
Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, na we yashinje Ukraine kugerageza icyo gitero ndetse yemeza ko byamenyeshejwe umuryango mpuzamahanga banatanga amakuru yose arebana n’icyo gitero.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!