Amakuru dukesha Tass avuga ko iki gitero cyagabwe ku wa 24 Mata 2024, kuri uru rusengero rw’Aba-Orthodox. Ku bw’amahirwe nta muntu wakiguyemo, gusa inyubako zose zasenyutse.
Guverineri wa Belgorod, Vyacheslav Gladkov yavuze ko na nyuma yo kugaba iki gitero, Ingabo za Ukraine zakomeje kurasa zishaka gutesha abari bagiye kuzimya inkongi y’umuriro.
Ati “Mu gihe tukiri mu cyumweru gitagatifu cya Pasika, ahantu hatagatifu muri Belgorod hagabweho igitero. Hari abantu benshi bakomeretse byoroheje. Abazimya umuriro bakomeretse kuko ubwo bari batangiye kuzimya drone zakomeje kubarasa.”
Ukraine n’u Burusiya bikomeje guhangana no kugabanaho ibitero, mu gihe Perezida Donald Trump akomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo impande zombi zihagarike imirwano.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!