Andrei Medvedev, yahunze anyuze ku mupaka uhuza u Burusiya na Norvège muri Mutarama uyu mwaka nyuma yo kugira ubwoba bw’ubuzima bwe amaze kubona uko imfungwa z’u Burusiya zo muri ‘Wagner’ zajyanywe kurwana muri Ukraine zicwa cyangwa zigafatwa nabi.
Inzobere zaganiriye n’ikinyamakuru Euronews muri Mutarama zagarutse ku birego nk’iko zivuga ko ingabo za Chechenie zakoreshejwe mu kwica abasirikare b’u Burusiya batorotse.
Medvedev aba mu gace k’ibanga mu Mujyi wa Oslo nyuma yo gukurwa mu kasho ku wa Gatatu nyuma yo kutumvikana na polisi ku ngamba zafashwe mu rwego rwo kumwizeza umutekano usesuye.
Umunyamategeko we, Brynjulf Risnes yavuze ko yabwiwe ko amaso y’uyu mucanshuro yabonye byinshi biteye ubwoba ubwo yari ku rugamba kandi ko buhoro buhoro agenda yemera ibibera muri Ukraine.
Yagize ati “Ubuzima bwe bwahuye n’akaga igihe kitari gito ubwo yari ku rugamba muri Ukraine arwana mu bacanshuro ba Wagner.”
Abasivile babarirwa mu bihumbi by’Abanya-Ukraine barishwe, abagera kuri za miliyoni bakurwa mu byabo mu gihe imijyi myinshi yasenywe uhereye igihe ingabo z’u Burusiya zagereye muri Ukraine mu mezi 11 ashize.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!