00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ukraine: Wagner iravugwaho kwica abarwanyi bayo bafatwa bagerageza gutoroka urugamba

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 Mutarama 2023 saa 02:53
Yasuwe :

Uwahoze ari umuyobozi w’itsinda ry’abacanshuro bo mu Burusiya (Wagner), wahungiye muri Norvège, yatangaje ko hari bagenzi be bari kuraswa iyo bafashwe bagerageza guhunga urugamba muri Ukraine.

Andrei Medvedev, yahunze anyuze ku mupaka uhuza u Burusiya na Norvège muri Mutarama uyu mwaka nyuma yo kugira ubwoba bw’ubuzima bwe amaze kubona uko imfungwa z’u Burusiya zo muri ‘Wagner’ zajyanywe kurwana muri Ukraine zicwa cyangwa zigafatwa nabi.

Inzobere zaganiriye n’ikinyamakuru Euronews muri Mutarama zagarutse ku birego nk’iko zivuga ko ingabo za Chechenie zakoreshejwe mu kwica abasirikare b’u Burusiya batorotse.

Medvedev aba mu gace k’ibanga mu Mujyi wa Oslo nyuma yo gukurwa mu kasho ku wa Gatatu nyuma yo kutumvikana na polisi ku ngamba zafashwe mu rwego rwo kumwizeza umutekano usesuye.

Umunyamategeko we, Brynjulf Risnes yavuze ko yabwiwe ko amaso y’uyu mucanshuro yabonye byinshi biteye ubwoba ubwo yari ku rugamba kandi ko buhoro buhoro agenda yemera ibibera muri Ukraine.

Yagize ati “Ubuzima bwe bwahuye n’akaga igihe kitari gito ubwo yari ku rugamba muri Ukraine arwana mu bacanshuro ba Wagner.”

Abasivile babarirwa mu bihumbi by’Abanya-Ukraine barishwe, abagera kuri za miliyoni bakurwa mu byabo mu gihe imijyi myinshi yasenywe uhereye igihe ingabo z’u Burusiya zagereye muri Ukraine mu mezi 11 ashize.

Uwahoze ari umuyobozi mu mutwe w'abacanshuro 'Wagner' arasaba ubuhungiro nyuma yo gutoroka urugamba muri Ukraine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .