Manda isanzwe ya Perezida Zelensky yagombaga kurangira ku wa 20 Gicurasi 2024 ariko kubera ko igihugu kiri mu bihe by’intambara byatumye amatora yigizwa inyuma ashyirwa mu gihe kitazwi.
Depite Aleksandr Dubinski winjiye muri izi nshingano mu 2019 yabanje gutabwa muri yombi mu Ugushyingo 2023 akekwaho ibyaha byinshi birimo n’ubugambanyi bwo ku rwego ruhanitse ariko aza kurekurwa.
Muri Kamena 2024, Aleksandr Dubinski yatanze ikirego mu rukiko agaragaza ko Perezida Zelensky yarenze ku Itegeko Nshinga aguma ubutegetsi kandi manda ye yararangiye, anasaba Inteko Ishinga Amategeko gutegeka ko amatora y’umukuru w’igihugu akorwa.
Nyuma y’ukwezi urubanza rugiye kuba, urukiko rwararusubitse rushyirwa kuri uyu wa 16 Nzeri 2024.
Dubinski yakunze kuvuga ko ari we muturage akaba n’umwe mu bagize inteko ishinga amategeko wagize ubutwari bwo guharanira ko Itegeko Nshinga ryubahirizwa.
Muri Nyakanga 2024, Umushinjacyaha Mukuru yahise atangiza ikindi kirego kuri uyu mugabo cyerekeye kutishyura imisoro igihe yari muri gereza, anashinjwa gukwirakwiza ibihuha no guhungabanya ituze rya rubanda mu nyungu z’u Burusiya, gusa we yabihakanye avuga ko ibyo byose bikorwa ku mpamvu za politike.
RT yanditse ko u Burusiya na bwo buvuga ko Perezida Zelensky atari umukuru w’igihugu wemewe wa Ukraine ndetse ngo ubutegetsi bukwiye gushyirwa mu maboko y’Inteko Ishinga Amategeko.
Perezida Putin aherutse kuvuga ko ibyo Perezida Zelensky yakoze ari nko gufata ubutegetsi ku ngufu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!