00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ukraine: Umugore wa Perezida ahangayikishijwe n’umugabo we utagitaha

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 May 2022 saa 12:17
Yasuwe :

Umugore wa Perezida wa Ukraine, Olena Zelenska yavuze ko ahangayikishijwe no kuba hashize igihe kibarirwa mu mezi umugabo we, Volodymyr Zelenskyy adataha mu rugo kubera intambara igihugu cye kirimo n’u Burusiya.

Olena Zelenska yavuze ko kimwe n’indi miryango itandukanye yo muri Ukraine anyotewe no kuba uwe wazongera kuba hamwe nk’uko byahoze mbere y’intambara iki gihugu kirimo.

Ati “Umuryango waratandukanye. Aba ku kazi, mu gihe kigera ku mezi abiri n’igice ntitwigeze tubonana na rimwe, twavuganaga kuri telefone gusa. Turategereje.”

Olena Zelenska yavuze ko mu gihe cy’amezi hafi atatu ashize yabonanye n’umugabo we gusa kuwa 18 Gicurasi 2022, ubwo habaga umuhango wo gushyingura Leonid Kravchuk wabaye Perezida wa Mbere wa Ukraine.

Olena Zelenska na Volodymyr Zelenskyy bafitanye abana babiri, uw’imfura yitwa Aleksandra, ufite imyaka 17 n’umukurikira w’imyaka 9 witwa Kiril.

Umugore wa Perezida wa Ukraine ahangayikishijwe n’umugabo we utagitaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .