Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatangaje ko byagize ingaruka ku duce twinshi ndetse ko nk’Umurwa Mukuru Kyiv uzamara iminsi uri mu kizima kubera kwangirika kw’ibikorwaremezo by’umuriro w’amashanyarazi.
Mu ijoro ryo kuwa Mbere rishyira kuwa Kabiri, ibisasu by’u Burusiya byatewe cyane ku bikorwaremezo mu Mujyi wa Zaporizhzhia uri mu Majyepfo. Abantu bane nibo baguye muri ibyo bitero.
Hari impungenge ko ibura ry’umuriro rishobora gushyira ubuzima bwa benshi mu kaga dore ko Ukraine iri mu bihe by’ubukonje, ku buryo hatagize ibikorwa benshi bakwicwa n’ubukonje.
Perezida Zelensky yavuze ko nibura kuri uyu wa Mbere u Burusiya bwateye ibisasu 70 muri Ukraine, nubwo yavuze ko hafi ya byose byarasiwe mu kirere bitaragera ku butaka.
U Burusiya bwo bwatangaje ko bwashwanyaguje ahantu 17 h’ingenzi bwifuzaga ko ibyo bisasu bigera, hakoreshejwe imbunda zigera kure ariko zihamya neza icyo zishaka.
Guhera tariki 10 Ukwakira nibwo u Burusiya bwahinduye uburyo bwarasaga muri Ukraine, butangira kwibanda ku bikorwaremezo bitanga umuriro w’amashanyarazi, biraraswa.
Kuva ubwo uduce twinshi twa Ukraine turi mu kizima, n’aho Leta igerageje gusana barongera bakahatera ibisasu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!