00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ukraine: Ubwoba ni bwose ku bitero karundura u Burusiya bushobora kugaba mu mpeshyi

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 25 May 2024 saa 03:16
Yasuwe :

Imyiteguro y’impeshyi irarimbanyije mu bice byinshi by’Isi, aho bamwe bari kwitegura kuzajya ku mucanga abandi bakagura amatike y’indege zizabatembereza Isi yose. Muri Ukraine naho imyiteguro ku rugamba iri gufata indi sura, aho byitezwe ko iyi mpeshyi izasiga habaye intambara karundura izahindura ibintu muri icyo gihugu.

Nyuma y’uko Ukraine igerageje gusubiza inyuma u Burusiya bikayinanira, ikanagira ibyago byo gutakaza abasirikare barenga ibihumbi 100 mu mezi atandatu ashize, kuri ubu byitezwe ko u Burusiya nabwo bushobora kugaba ibitero ku ngabo z’iki gihugu.

Aho ibintu bibera bibi ni uko Ukraine iri kubura ibikoresho ikeneye kugira ngo izabashe kwirwanaho, birimo intwaro karundura n’ibindi bitandukanye birimo n’ingabo nke.

Ni mu gihe u Burusiya bwo buri kongera ibikoresho, ndetse bukaba burimo no kumenya amayeri akwiriye mu guhangana n’ibikoresho bya Amerika byiganjemo za ’drones’ zikomeye ndetse n’ibindi.

Byitezwe ko iyi mpeshyi itaha ishobora kuzatanga umurongo w’amerekezo y’intambara, kuko mu gihe Ukraine yatakaza ibice binini, yajya mu mwanya ugoye mu gihe ibiganiro hagati y’impande zombi byazatangizwa.

Umujyi wa Kharkiv uri mu yo u Burusiya bushobora kuzaheraho bwigarurira muri iyi ntambara, icyakora ibi ntabwo bizoroha kuko na Amerika iri gukora ibishoboka byose mu gutanga intwaro nyinshi zizafasha Ukraine, ibyumvikanisha ko iyi mpeshyi ishobora gusiga imirwano ikajije umurego ku kigero kitaherukaga kuva iyi yatangira mu 2022.

Ingabo za Ukraine ziri kwitegura guhangana n'ibitero karundura by'Ingabo z'u Burusiya bitegerejwe mu mpeshyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .