Ibiganiro bya Amerika na Ukraine byabereye muri Arabie Saoudite byarangiye impande zombi zumvikanye ndetse ibyemezo bikomeye Amerika yari yafatiye Ukraine bikurwaho, yiyemeza gukomeza gutanga inkunga mu bya gisirikare n’amakuru y’ubutasi.
Perezida Zelensky yatangaje ko iyi ari intsinzi muri dipolomasi ndetse byashyize u Burusiya mu ngorane butazashobora kwigobotora.
Ati “Buri wese yashimagije Ukraine ku ntsinzi yagezeho i Jeddah, intsinzi yo mu rwego rwa dipolomasi. Buri wese yemera ko iyi ari intambwe ikomeye.”
Gusa Zelensky avuga ibi u Burusiya bwo bwakomeje imirwano mu gace ka Kursk, ndetse buvuga ko bwirukanye ingabo za Ukraine bukazisubiza inyuma ibilometero byinshi kugeza ubwo zinisubije umujyi wa Sudzha.
Ku wa 14 Werurwe 2025, ingabo z’u Burusiya zatangaje ko zagoteye hagati iza Ukraine ziri muri Kursk, Trump asaba ko zitagirirwa nabi, ariko Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin we avuga ko impuhwe bagirirwa zaterwa n’uko bamanitse amaboko.
Ukraine yateye utwatsi ibyo kuba hari abasirikare bayo bazengurutswe n’ingabo z’u Burusiya, ivuga ko ari ibinyoma bigamije kuyobya uburari ku rugamba.
RT yanditse ko Putin yishimiye igitekerezo cya Amerika cyo gushyiraho agahenge ariko ko hakwiye kubanza kumvikanwa ku iherezo ry’abasirikare ba Ukraine bafatiwe muri Kursk no ku buryo umutekano uzacungwa muri icyo gihe cy’agahenge.
Ukraine, u Bufaransa n’u Bwongereza bisaba u Burusiya kwemera agahenge budashyizeho amananiza ayo ari yo yose.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!