00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ukraine: Perezida Trump yashimangiye ko hakenewe amatora ya Perezida

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 19 February 2025 saa 10:04
Yasuwe :

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yongeye kuvuga ko Ukraine ikeneye gukora amatora ya Perezida nyuma y’uko asubitswe, kuko ayagomba kuba muri Gicurasi 2024 yasubitswe kubera ko igihugu kiri mu bihe by’intambara.

Perezida Trump yavuze ko Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine adakunzwe cyane kuko amakusanyabitekerezo agaragaza ko uyu mugabo afite igikundiro kiri hasi cyane, kugera no kuri 4% gusa.

Trump yavuze ko "Umuyobozi wa Ukraine, nubwo ntishimiye kubivuga, ariko amakusanyabitekerezo afite ari kuri 4% gusa."

Uyu mugabo yashimangiye ko icyifuzo cy’uko Ukraine ikora amatora ya Perezida gishyigikiwe n’ibindi bihugu. Ati "Ntabwo bituruka mu Burusiya, ni ikintu ntekereza ariko hari n’ibindi bihugu byinshi bibitekereza gutyo."

Perezida Zelensky yakunze kunengwa ku buryo yanze gushyiraho ingamba zishobora gufasha igihugu cye guhagarika intambara, mu gihe yakunze guhatira abaturage kujya ku rugamba batabishaka, ibyatumye igikundiro cye kirushaho kujya hasi.

Perezida Trump arifuza ko Ukraine ikora amatora ya Perezida

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .