Mu kiganiro cyatanzwe muri iyo nama, mu mwanya w’ibibazo n’ibisubizo, Putin yabajijwe amaherezo y’intambara imaze igihe hagati y’igihugu cye na Ukraine.
Mu gusubiza yagize ati “Nabivuze kenshi ko mbona Abanya-Ukraine n’Abarusiya nk’abaturage b’igihugu kimwe. Ku bw’iyo mpamvu rero, Ukraine ni iyacu.”
Ni igisubizo cyakiranywe amashyi menshi n’abari bitabiriye iyo nama, biganjemo abanyapolitiki n’abakora ubucuruzi.
Yakomeje agira ati “Hari itegeko rya kera, rivuga ko aho umusirikare w’u Burusiya akandagije ikirenge, haba ari ahacu.”
Muri icyo kiganiro, Putin hari aho yageze avuga ko mu gihe Ukraine izakoreshwa intwaro ziremereye irasa ku butaka bw’u Burusiya, izahura n’ibyago.
Ati “Iryo ryaba ari ikosa ndengakamere ku ruhande rw’abo twita ko bafite imikorere nk’iy’Aba-Nazi ku butaka bwa Ukraine uyu munsi. Ryaba ariryo kosa rya nyuma. Duhora iteka dusubiza. Rero igisubizo cyacu cyaba gikarishye.”

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!