Minisitiri w’Intebe wungurije wa Ukraine, Olha Stefanishyna, yavuze ko "Amatsinda ya Ukraine na Amerika ari mu biganiro bya nyuma ku bijyanye no kwemeranya ikoreshwa ry’umutungo kamere. Ibiganiro biri kugenda neza, iby’ibanze byose biri hafi kwemeranywaho."
Uyu mugabo yongeyeho ati "Twiteguye kuzuza ibisabwa byose tugasinya aya masezerano. Turizera ko abayobozi ba Ukraine na Amerika bazayasinya mu bihe bya vuba kugira ngo twerekana ubushake dufite bwo gukorana mu myaka iri imbere."
Amerika yari iherutse gusaba Ukraine guhabwa umutungo kamere ufite agaciro ka miliyari 500$ nk’inyishyu y’ibyo icyo gihugu cyatanze muri Ukraine, imaze imyaka itatu ihanganye n’u Burusiya. Icyo gihe Perezida Volodymyr Zelensky w’icyo gihugu yarabyanze, avuga ko "sinshaka kugurisha igihugu."
Ukraine ni kimwe mu bihugu bifite umutungo kamere mwinshi ku Isi, ubarirwa muri miliyari ibihumbi 14$. Amakuru avuga ko u Burusiya bugenzura umutungo kamere ubarirwa muri miliyari 350$ ku butaka wigaruriye, bwahoze ari ubwa Ukraine.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!