Uretse aba bayobozi bakuru, iyi mpanuka yabereye mu Murwa Mukuru Kyiv mu gace ka Brovary yaguyemo abandi bantu 15, hakomereka 29 barimo abana 15.
CNN yatangaje ko kajugujugu yakoze impanuka ari iyo mu bwoko bwa Eurocopter EC225 Super Puma. Yahanutse igwa ku butaka nyuma yo kugira ibibazo tekinike.
Mu itangazo Umujyanama wa wa Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu muri Ukraine, Anton Gerashchenko yashyize hanze, yavuze ko abantu icyenda bari muri iyi kajugujugu bose bapfuye ndetse ihitana n’abandi bantu yasanze aho yaguye.
Ati "Tuzahora tubibuka. Imiryango yanyuze tuzayitaho. Muruhukire mu mahoro nshuti."
Ukraine ipfushije aba bayobozi bakuru mu gihe intambara iyihanganishije n’u Burusiya ikomeje ndetse ikaba imaze kugwamo abasivile barenga 9000 nk’uko amakuru amwe abivuga.
Denys Anatoliiovych Monastyrsky yari umwe mu banyamategeko n’abanyepolitike bakomeye muri Ukraine. Yabonye izuba ku wa 12 Kamena mu 1980.
Ku wa 16 Nyakanga mu 2021 nibwo uyu mugabo yagizwe Minisitiri w’Umutekano mu gihugu.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!