Kuri uyu wa 23 Kanama 2024, iyi Minisiteri yagize iti “Muri rusange, mu bikorwa bya gisirikare biri kubera muri Kursk, umwanzi amaze gutakaza abasirikare 5.137.”
Yasobanuye ko Ingabo za Ukraine zimaze gutakaza ibifaru 69 n’izindi modoka zifashishwa ku rugamba zirenga 400, zirimo 55 zifashishwa mu gutwara abasirikare n’ibikoresho byabo.
Nk’uko yakomeje ibisobanura, ku wa 22 Kanama Ingabo za Ukraine zigera kuri 400 zarishwe, imodoka zazo 17 z’imitamenwa irimo igifaru kimwe bisenyerwa muri iyi ntara.
Iyi Minisiteri yatangaje ko Ingabo z’u Burusiya zasubije inyuma ibitero by’abasirikare ba Ukraine hafi y’imidugudu itandatu, hicwa abagera kuri 70, yica abandi batanu bari mu butasi mu gace ka Kamyshevka.
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, tariki ya 22 Kanama 2024 yagaragaje ko ibitero byo muri Kursk bigamije gukumira ibyo u Burusiya bugaba mu Ntara ya Sumy ibwegereye, kandi ko biri kugera ku ntego.
Yagize ati “Umuyobozi w’igisirikare ku rwego rw’Intara yasobanuye uko umutekano muri Sumy uhagaze kuva ibitero muri Kursk byatangira. Ibitero [muri Sumy] byaragabanyutse kandi abaturage babizira na bo baragabanyutse.”
Zelensky wari uherutse gutangaza ko Ingabo za Ukraine ziri kugenzura uduce 74 two muri Kursk, yavuze ko zafashe akandi kamwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!