Ni ibitero byagabwe hafi y’Umurwa Mukuru wa Moscow, ku buryo byongereye ubwoba bwa bamwe batekereza ko ibi bishobora gutuma u Burusiya buzamura ubukana bw’intambara.
Kurasa mu Burusiya imbere ahatari kubera intambara ni umwe mu migambi ya Perezida Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine, icyakora iyi ni imwe mu ngingo atumvikanaho na Amerika kuko bikekwa ko mu gihe Ukraine yarasa mu Burusiya ikoresheje ibisasu na misile za Amerika, ibi bishobora gukurura ibibazo kuri Amerika.
Ku rundi ruhande, abantu batandatu bakomerekejwe n’ibisasu byarashwe n’u Burusiya mu Mujyi wa Kharkiv, wa kabiri munini muri Ukraine.
Ni mu gihe abana 16 bari barajyanywe mu Burusiya bagarutse muri Ukraine, Zelenskyy avuga ko bahujwe n’imiryango yabo nyuma y’uko u Burusiya bugerageje kubatandukanya n’imiryango yabo.
Ukraine kandi ikomeje kwitegura kongera umubare w’abasirikare bayo mu rwego rwo gukomeza guhangana n’u Burusiya, dore ko iyi ntambara imaze guhitana umubare utari muto.
Iki gihugu kandi kiri muri gahunda yo kugabanya imyaka y’abemerewe kujya mu gisirikare, ndetse amwe mu makuru avuga ko cyahagaritse kuvugurura pasiporo ku bagabo bari mu mahanga, amakuru akavuga ko bigamije kubahatira gusubira muri Ukraine kugira ngo binjire mu gisirikare.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!