00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ukraine: Bane bakomerekejwe n’ibitero by’u Burusiya

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 12 April 2025 saa 10:06
Yasuwe :

Abantu bane bakomerekeye mu bitero bya ’drones’ byagabwe n’u Burusiya muri Ukraine, aho byanangije ibikorwaremezo birimo inyubako zo guturamo ndetse n’iz’ubucuruzi.

Ukraine yavuze ko u Burusiya bwarashe drones 88, ibasha gukumira izigera kuri 58, izindi zigwa ku butaka zangiza inzu zinakomeretsa abantu bane.

Ibi bibaye mu gihe impande zombi ziri kugirana ibiganiro na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bigamije gushakira umuti intambara ikomeje guca ibintu hagati y’ibihugu byombi.

Guhagarika ibi bitero biri mu byifuzo byari byatanzwe na Amerika, uretse ko bitari kubahirizwa, bikanavugwa ko byari byabanje kurakaza Perezida Donald Trump wa Amerika.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .