00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ukraine: Abantu 9 baguye mu gitero cya ‘drone’ y’u Burusiya

Yanditswe na Isabwe Fabiola
Kuya 17 May 2025 saa 12:51
Yasuwe :

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, mu mujyi wa Bilopillia mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Ukraine, hagabwe igitero cya drone y’igisirikare cy’u Burusiya, cyahitanye abasivile icyenda bari mu modoka, abandi barindwi barakomereka.

BBC yatangaje ko iyo modoka yari itwaye abagenzi yerekezaga i Sumy, hafi y’umupaka w’u Burusiya. Ubuyobozi bw’Akarere ka Sumy bwatangaje ko drone yitwa ‘Lancet’ ariyo yakoreshejwe muri icyo gitero.

Polisi ya Ukraine yamaganye icyo gitero, ivuga ko igifata nk’icyaha cy’intambara cyibasira abasivile. Gusa u Burusiya bwo buvuga ko bwari bukigabye ku kigo cya gisirikare.

Iki gitero kibaye nyuma y’uko Ukraine n’u Burusiya bigiranye ibiganiro by’amahoro Istanbul, ariko ntibigire icyo bigeraho ku bijyanye n’amasezerano y’agahenge. Gusa impande zombi zumvikanye guhanahana imfungwa z’intambara 1000.

Igitero cya drone y’igisirikare cy’u Burusiya cyahitanye abantu icyenda bari mu modoka, abandi barindwi barakomereka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .