00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ukraine: Abantu 60 baburiwe irengero nyuma y’ibisasu byarashwe ku kigo cy’ishuri

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 8 May 2022 saa 07:47
Yasuwe :

Abantu 60 baburiwe irengero nyuma y’aho ishuri bari baherereyemo ryateweho ibisasu kuri uyu wa Gatandatu, mu gace ka Lougansk gaherereye muri Donbass muri Ukraine.

Hifashishijwe indege mu kugaba iki gitero maze bombe zifata ishuri rirasenyuka burundu nk’uko byatangajwe na Guverineri w’akarere cyabereyemo mu butumwa yanyujije kuri telegram ye.

Yavuze ko iri shuri ryarimo abantu 90, abagera kuri 27 bakaba ari bo babashije gukurwamo.

Ati “Umuriro wazimijwe nyuma y’amasaha ane, ibisigazwa bikuweho haboneka imirambo ibiri. Abantu 60 bari bari mu ishuri bashobora kuba bapfuye.”

Icyo ashingiraho ni uko hatse umuriro ukomeye watewe na bombe yarashwe kuri iri shuri ryari ricumbikiye abaturage barihungiyemo kubera intambara ikomeje guca ibintu muri Ukraine.

Abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi baje kuhagera kimwe no mu kandi gace byegeranye ka Chepilivka aho ikindi gisasu cyasenye inzu yari irimo abantu 11. Abari muri iyi nzu hari amahirwe y’uko baba barokotse kuko bari munsi y’ubutaka nk’uko inkuru ya Cnews ibivuga.

Abantu 60 ni bo bivugwa ko baburiwe irengero nyuma y’ibisasu byarashwe ku kigo cy’ishuri kigasenyuka muri Ukraine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .