Amakuru avuga ko u Burusiya bwakoresheje ibisasu biremereye mu kurasa kuri Ukraine, cyane ko iki gihugu kitagihabwa amakuru y’ubutasi na Amerika, yanamaze guhagarika intwaro ikigenera.
Ibi bisasu bije bikurikira ibindi byari bimaze iminsi biraswa n’u Burusiya, ibyo benshi bemeza ko ari gahunda y’u Burusiya yo gufatirana Ukraine itagihabwa amakuru y’ubutasi na Amerika, ikayirasaho cyane kugira ngo mu gihe cy’ibiganiro, izabe yarazahaye bityo ntisabe byinshi.
Icyakora na Ukraine yarashe ’drones’ 35 mu Burusiya ariko zirakumirwa. Perezida wa Amerika, Donald Trump, yatangaje ko igihugu cye gifite gahunda yo guhagarika iyi ntambara, aho impande zombi ziri kuganira na Amerika buri rumwe ukwarwo, ibiganiro hagati ya Amerika na Ukraine bikazatangira mu minsi mike iri imbere.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!