Uko umwaka mushya wizihijwe hirya no hino ku Isi mu mafoto

Yanditswe na Tuyishimire Raymond
Kuya 1 Mutarama 2021 saa 03:07
Yasuwe :
0 0

Umwaka wa 2021 wizihijwe mu bihe bigoye kubera Isi ihanganye n’icyorezo cya COVID-19, abaturage bo muri bimwe mu bihugu byo ku Isi bizihirije itangira ry’uyu mwaka mu ngo zabo mu gihe aho ingamba zorohejwe basohotse ariko nabwo bitari nka mbere mu myaka yashize.

Mu busanzwe ibirori byo gusoza umwaka ni bimwe mu byari bisanzwe bihuza inshuti n’abavandimwe, abakunda b’agacupa bakagasangira n’abihebeye umuziki bakajya kuwukata bagacyurwa n’uko izuba ryo ku wa 1 Mutarama rirashe.

Bitewe n’ibibazo byazanywe n’icyorezo cya Covid-19 ku Isi, abatuye Isi babaye nk’abirengagiza ibyishimo bakuraga muri ibi bikorwa by’imyidagaduro bubahiriza amabwira yo kwirinda iki cyorezo yashyizweho na leta zabo ariko banirinda gushyira ubuzima bwabo mu kaga ko kwandura.

Hamwe mu ho iki cyorezo cyatangiye gucururuka nko mu Bushinwa abaturage bagerageje kwizihiza itangira ry’umwaka wa 2021, ariko nabwo babikorana ukwigengesera kuko wasangaga bose bambaye agapfukamunwa.

Bitandukanye nk’uko byari bisanzwe bimwe mu bihugu byanakuyeho umuhango wari usanzwe uba wo kurasa ibishashi nk’ikimenyetso cyo gusezera ku mwaka ushize, bitewe n’uko byari ibikorwa bisanzwe bihuza abantu benshi bityo bikaba byaba icyuho cy’ikwirakwira rya Covid-19.

Abanyeshuri bo muri Xiangyang mu Bushinwa bakoze imirongo bandika umwaka mushya wa 2021
Abasaza n'abakecuru baba mu kigo cy'abakuze mu mujyi wa Estella muri Espagne bacinya akadiho ko basoje umwaka
Abaturage bo mu Burusiya i Moscow bishimira ko umwaka urangiye batangiye umushya
I Johannesburg muri Afurikay'Epfo basoreje umwaka mu ngo zabo kubera ubwiyongere bw'abandura Covid-19. Ibishashi babiturikirije mu ngo zabo
Buholandi umwaka mushya wasojwe mu munezero
Umujyi wa Cairo byari ibicika, imitako iha ikaze umwaka mushya yari myinshi
Abatuye Dubai basoje umwaka mu buryo bwabo
I Beijing mu Bushinwa uyu muturage yatambukaga ku gishushanyo cyifuriza abantu umwaka mushya
I Berlin mu Budage ubwo baturitsaga ibishashi
I Merbourne muri Australia abaturage basoje umwaka neza
Ibishashi by'umwaka ubwo byaturitswaga mu mujyi wa Bangkok muri Thailand
Igiti cya Noheli i Kyiv muri Ukraine cyari kigitatse ubwo binjiraga mu mwaka mushya
Ibyishimo byari byose mu mujyi wa Wuhan ahatangiriye icyorezo cya Coronavirus mu 2019
Itsinda rya The Black Seeds ryasusurukije abatuye ChristChurch muri Nouvelle Zelande
Mu rukerera abaturage bo muri Fujisawa mu Buyapani babukereye kujya kwishimira umwaka mushya
Muri Hong Kong byari ibirori
Aba bavandimwe bo muri Newcastle mu Bwongereza basoje umwaka baganira, basangira
Umwe mu bashinzwe umutekano yari awucunze neza mu gitaramo i Berlin
Umuturage areba ibishashi by umwaka muri Pakistan
Umwaka wasojwe haturitswa ibishashi kuri Harbour Bridge muri Australia
Uyu yiyambazaga Imana mu rusengero rwa Meiji i Tokyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .