00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko Gaza yabaye izingiro ry’amakimbirane ya Israel na Palestine

Yanditswe na Nkurunziza Jean Baptiste
Kuya 17 Gicurasi 2021 saa 10:45
Yasuwe :
0 0

Kuva mu ntangiro z’iki cyumweru Intara ya Gaza yahuye n’uruhuri rw’ibitero byaba ibyo mu mazi, ku butaka no mu kirere yagabweho na Israel, mu gihe ku rundi ruhande abarwanyi b’umutwe wa Hamas bateye amagana y’ibisasu byo mu bwoko bwa rocket muri Israel.

Ubushyamirane hagati ya Israel n’umutwe wa Hamas bubaye ku nshuro ya kane kuva mu 2008; Abanya-Palesitine barenga miliyoni ebyiri bari guhura n’ingaruka zitandukanye zirimo n’impfu za hato na hato.

Imvururu ziheruka zazamuye umwuka mubi muri aka gace, bituma amahanga ahurura kubera abaturage batari bake bakeneshejwe n’imirwano, kuri ubu aka agace kakaba kamaze kuba izingiro ry’amakimbirane yo mu Burasirazuba bwo hagati.

Intara ya Gaza iherereye hagati ya Israel na Misiri, ni kamwe mu duce twari mu maboko y’u Bwongereza igihe bwategekaga Palesitine mbere y’intambara yo mu 1948, yatumye Israel iba igihugu cyigenga, aho aka gace kahise kajya mu maboko y’ubutegetsi bwa Misiri.

Umubare munini w’Abanya-Palesitine n’abaturuka muri Israel nibo bisanze muri Gaza, hakiyongeraho impunzi zigize kimwe cya kabiri cy’abatuye iyi ntara.

Mu 1967 nibwo Israel yigaruriye uduce twa Gaza, inkombe z’inyanja ya Yorudaniya “West Bank” n’uburasirazuba bwa Yeruzalemu, utu duce dutatu tukaba twarifuzwaga na Palesitine.

Gaza ikomeje kuba izingiro ry'amakimbirane hagati ya Israel na Palestine

Ibi byaje guteza imvururu muri Gaza mu 1987 ari wo mwaka umutwe ugendera ku mahame y’idini ya Islam wa Hamas wavutse ugenda wigarurira n’utundi duce.

Ariko ibiganiro by’amahoro byahuzaga ibihugu by’Abarabu na Israel bya “Oslo” mu 1990 byarangiye hashyizweho ubutegetsi muri Palesitine, baha kandi uburenganzira bwo kwigenga Gaza n’utundi duce twa West Bank.

Ifatwa ry’ubutegetsi n’umutwe wa Hamas

Mu 2005 leta ya Israel yakuye Abayahudi n’abasirikare bayo bari mu ntara ya Gaza.

Umwaka wakurikiyeho umutwe wa Hamas wabonye intsinzi mu matora y’Abanya-Palesitine, ibi byabaye imbarutso y’amakimbirane n’ishyaka rya Mahmoud Abbas ari byo byateye intambara mu 2007 yamaze igihe cy’icyumweru aho yarangiye abarwanyi b’ umutwe wa Hamas bigaruriye Gaza.

Uku kwigarurira Intara ya Gaza, umutwe wa Hamas wahise ushyiraho ubuyobozi bugendera ku mahame ya kiyisiramu, ibintu byatumye hari benshi batabwa muri yombi abandi barahohoterwa mu bataravugaga rumwe n’ubu butegetsi bwashyizweho na Hamas.

Ikomanyirizwa rya Hamas

Nyuma y’uko Hamas yigaruriye Gaza, Israel na Misiri bahuje amaboko mu rwego rwo kurandura no guca intege umutwe wa Hamas n’indi mitwe yitwaraga gisirikare.

Israel yavuze ko hakenewe gusibira amayira umutwe wa Hamas n’indi mitwe bakoreshaga binjiza intwaro.

Israel yagabye ibitero by'indege muri Gaza byangije ibitari bike

Imiyoborere mibi no gushyamirana n’ubutegetsi bwa Palesitine byakorwaga n’umutwe wa Hamas byahungabanyije ubukungu bwa Gaza, ibura ry’akazi rizamuka kugera kuri 50%, tutirengagije ibibazo by’ibura ry’umuriro n’amazi.

Abanya-Palesitine bahuye n’uruhuri rw’ibibazo harimo kubura uburyo bwo kuva mu nzu no kujya ku mashuri, aho bafataga Gaza nka gereza nini ku Isi ifunguye.

Intambara yeruye

Umutwe wa Hamas na Israel bamaze kurwana intambara zeruye inshuro zigera kuri eshatu n’utundi dutero shuma tutari duke, intambara yari iri ku rundi rwego ni iyabaye mu 2014, aho yamaze iminsi igera kuri 50, igahitana Abanya-Palesitine b’abasivire barenga 2200.

Ni mu gihe yanahitanye Abanya-Israel basaga 73. Yasize kandi abantu ibihumbi batagira aho kwikinga, benshi muri bo bagiye gucumbikirwa mu mashuri yubatswe n’Umuryango w’Abibumbye.

Israel ishinja umutwe wa Hamas gufata abaturage ba Gaza nk’ingabo ibakingira.

Kuri ubu igisirikare cya Palesitine gikomeje kurasa ibisasu bitari bike ku butaka bwa Israel, ni ubushyamirane bwahagurukijwe no kohereza abapolisi ku musozi ufatwa nk’ubutaka butagatifu (holy hilltop) mu Burasirzuba bwa Yeruzalemu.

Umutwe wa Hamas wasabye ko aba bapolisi bavanwa kuri uyu musozi, icyifuzo cyatewe utwatsi bikaza kurangira Hamas yoherejeyo igisasu nyuma yo kutumvwa.

Inzego z’ubuzima muri Gaza ziratangaza ko ubu bushyamirane bwongeye kubura bumaze guhitana abagera ku 139 kuva ku wa Mbere w’iki cyumweru, harimo abagore 39 n’abana 39, naho abarenga igihumbi bamaze gukomerekera muri izi mvururu.

Mu ntangiro z’uyu mwaka Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwatangije iperereza ku byaha by’intambara bikorerwa mu duce twa Palesitine.

Umubare w'abapfuye ndetse n'ibyangiritse bigenda byiyongera ku bw'ibitero bikaze Israel yagabye igamije kwigarurira Gaza
Inzego z’ubuzima muri Gaza ziratangaza ko ubu bushyamirane bwongeye kubura bumaze guhitana abagera ku 139 kuva ku wa Mbere w’iki cyumweru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .