Uganda: Urujijo mu bizamini bya COVID-19, laboratwari zimwe zagaragaje abantu nk’abanduye, izindi zigaragaza ko ari bazima

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 7 Ukuboza 2020 saa 05:30
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda yatangaje ko hari abantu bapimwe Coronavirus muri laboratwari imwe yo muri iki gihugu ibizamini bikagaragaza ko banduye, byapimirwa mu yindi ibisubizo bikaza ari bazima.

Iyi minisiteri yatangaje ko ibyo bizamini bigaragaza ibisubizo bitandukanye nyuma y’amasaha make ibya mbere bifashwe cyangwa se nyuma y’umunsi. Ntihatangajwe ikigiye gukorwa kuri izo laboratwari zigaragaza ibisubizo bitandukanye n’ibiba byatangajwe mbere.

Ibizamini byagaragaje ko umuntu yanduye bizajya bigenderwaho hanyuma iby’uko atanduye bihabwe agaciro hashize iminsi irindwi yongeye gupimwa.

Kugeza ubu muri Uganda hamaze kwandura abantu 22499 mu gihe abapfuye bo ari 206. Ni igihugu cya 12 cyibasiwe cyane n’iki cyorezo ku mugabane wa Afurika.

Uganda ni igihugu cya 12 cyibasiwe cyane na Coronavirus muri Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .