00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Lynda Ddane yanyomoje abavuze ko yanduye Sida

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 19 December 2024 saa 12:50
Yasuwe :

Umunyarwandakazi Lynda Uwamahoro [Lynda Ddane] usanzwe ari umunyamakuru ubivanga no kuvanga imiziki ndetse no kuyobora ibitaramo (MC) yanyomoje abamaze iminsi bamushinja kwandura Sida bashingiye ku buryo yatakaje ibiro byinshi muri iyi minsi.

Uyu mukobwa wari umaze iminsi yaracecetse, kuri uyu wa 18 Ukuboza 2024 yahisemo guca amazimwe. Imbere y’abamukurikira kuri Instagram, yafashe udukoresho twifashishwa mu gupima ubwandu bwa Virusi itera Sida, arangije yipima ku mugaragaro abantu bose bareba.

Yasoje kwipima agaragaza ibipimo bye, byerekana ko ari muzima, niko kwishongora ku bari bamaze iminsi bamuvugaho ibihuha ati “Murishimye? Nipimye ntegereza iminota 20, nk’uko mubireba ntabwo ndwaye.”

Uyu mukobwa yatangaje ko kunanuka kwe byaturutse ku mpamvu ze bwite, ndetse abwira abakunzi be ko nta burwayi ubwo ari bwo bwose afite.

Ddane amaze kubaka izina muri Uganda, akorera KFM na NTV Uganda.

Ubwo yari amaze kwamamara, yahise atangira umwuga wo kuyobora ibitaramo, kuri ubu ni umwe mu bakunze kwiyambazwa ngo ayobore ibitaramo bikomeye ndetse anavanga imiziki.

Lynda Ddane yagaragaje ko atanduye virusi itera Sida nyuma y'inkuru nyinshi z'abavugaga ko yayanduye
Lynda Ddane yanyomoje abamushinja kwandura Virusi itera Sida
Lynda Ddane yavuze ko yatakaje ibiro ku mpamvu ze bwite
Lynda Ddane ni umwe mu bafite izina rikomeye i Kampala

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .