00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uduce tune twa Ukraine twatoye twemera kwiyomeka ku Burusiya

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 28 Nzeri 2022 saa 10:23
Yasuwe :

U Burusiya buri gutangaza ko bwatsinze amatora ya kamarampaka mu duce tune twa Ukraine bumaze iminsi bwigaruriye, aho abaturage basabwe gutora bemeza niba bashaka kwiyomeka ku Burusiya cyangwa kuguma kuri Ukraine.

Ibinyamakuru byo mu duce twa Donestk, Luhansk, Kherson na Zaporizhzhia nibo bamaze iminsi ine bari mu matora ya kamarampaka, ngo bagaragaze aho bahagaze ku kwiyunga ku Burusiya cyangwa kuguma kuri Ukraine.

Ukraine n’imiryango mpuzamahanga bamaganye ayo matora bavuga ko atubahirije amategeko.

Amakuru ava mu Burusiya avuga ko nibura 99% by’abaturage basaga miliyoni enye batoye, bagaragaje ko bashaka kwiyomeka ku Burusiya.

Bivugwa ko kuri uyu wa Gatanu ari bwo Perezida Vladimir Putin azageza ijambo ku baturage, akanatangaza ku mugaragaro ko utwo duce tune twometswe ku Burusiya.

U Burisiya buramutse bwiyometseho utu duce, twaza dusanga Crimea yometswe kuri icyo gihugu muri Werurwe 2014.

Uduce u Burusiya bushaka kwiyomekaho, ni utwo bwabohoje mu ntambara bumazemo amezi arindwi muri Ukraine. Iyi ntambara u Burusiya buvuga ko igamije kurengera abaturage bavuga Ikirusiya bibasiwe na Leta ya Ukraine no kurinda umutekano wabwo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .