Ubwoko bushya bwa Coronavirus bukomeje gukwirakwira i Burayi

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 26 Ukuboza 2020 saa 08:42
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’uko leta y’u Bwongereza itangaje ko hari ubwoko bushya bwa Coronavirus bwandura vuba inshuro 70% ugereranyije n’ubusanzwe, ibihugu bitandukanye, birimo n’iby’i Burayi byafashe ingamba zo gukumira ubu bwoko bushya bwa Coronavirus, gusa izo ngamba zisa nk’aho ntacyo zatanze kuko iki cyorezo cyamaze gukwirakwira mu bindi bihugu by’i Burayi.

Ibihugu birimo u Burafansa na Espanye byamaze kwiyongera ku bihugu byamaze kugeramo ubwoko bushya bwa Coronavirus, n’ubwo byari byashyizeho ingamba zo guhagarika ingendo zabyo n’u Bwongereza.

Mu bindi bihugu ubu bwoko bushya bwa Coronavirus bwagezemo harimo Australia, u Butaliyani, Denmark u Buholande na Suede.

Hagati aho, iki cyorezo cyageze no mu bihugu bya Afurika birimo Afurika y’Epfo na Nigeria, ibyatumye hazamuka impungenge z’uko mu gihe nta gikozwe, ubu bwandu bushya bwandura vuba bushobora gutuma umugabane wa Afurika uzahazwa cyane na Coronavirus nyamara wasaga nk’uwihagazeho, kuko kugeza ubu wari umaze kugira ubwandu bungana na 3,3% by’ubwandu bwose buri ku Isi hose.

Indi mpamvu ituma habaho izi mpungenge kandi ni uko umugabane wa Afurika usa nk’utangiye kudohoka ku ngamba zo kwirinda Coronavirus, ndetse ibikorwa birimo amatora n’ibindi bihuza abantu bikaba byarasubukuwe mu gihe kwambara agapfukamunwa bisa nk’ibitagihabwa agaciro.

Ku rundi ruhande, abashakashatsi bavuga ko ubu bwoko bushya nta zindi ngaruka bugira, bakamara abantu impungenge z’uko butica vuba cyangwa se kuba bwaba bufite ubushobozi bwo kwanga inkingo ziri gukorwa.

Ubwandu bushya bwa Coronavirus bwandura vuba bukomeje gukwirakwira hose ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .