00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubwoba ni bwose: Igitabo Igikomangoma Harry ateganya gusohora kiri kubiza icyuya ab’ibwami mu Bwongereza

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 26 Nyakanga 2021 saa 10:58
Yasuwe :
0 0

Igitabo Igikomangoma Harry ateganya gusohora kivuga ku buzima bwe cyateye ubwoba bukomeye ab’ibwami mu Bwongereza, batekereza ko gishobora kwangiza isura ya se, Prince Charles witegura kuba umwami w’iki gihugu igihe cyose Umwamikazi Elizabeth azatangira.

Igikomangoma Harry w’imyaka 36 aherutse gusinya amasezerano ya miliyoni 21$ n’inzu isohora ibitabo ya Penguin Random House yo kwandika ibitabo bine birimo n’iki ateganya gusohora mu mpera za 2022 kivuga ku buzima bwe bwite.

Prince Harry yavuze ko gikubiyemo ukuri kose k’ubuzima bwe, uko yavutse nk’igikomangoma, ubuzima bwe mu gisirikare, uko yabayeho nyuma yo gushinga urugo na Meghan Markle ndetse n’ibyishimo afite byo kuba yarabaye umubyeyi.

Ikinyamakuru Mail on Sunday gikorera mu Bwongereza cyatangaje ko ibi byabijije icyuya ab’ibwami, barimo n’Umwamikazi Elizabeth batekereza ko ibizavugwa muri iki gitabo bishobora guhungabanya ubwami ndetse bikangiza isura ya se Prince Charles uzasigirwa ingoma.

Bivugwa ko ab’ibwami nta cyizere bafite niba umuryango wa Harry uzabereka iki igitabo mbere y’uko gisohoka cyangwa ngo ubabwire birambuye ibigikubiyemo. Gusa kugeza ubu nta tangazo cyangwa inyandiko yemewe ivuye ibwami iravuga kuri iki gitabo.

Prince Harry yavuze ko igitabo azasohora kitazamuvuga nk’umwana wavukiye ibwami ahubwo nk’umuntu wavuyemo umugabo.

Yongeyeho ati “Nambaye ingofero nyinshi imyaka n’iyindi, yaba mu buryo bwa nyabwo no mu buryo bw’umugenzo. Nizeye ko kuvuga inkuru y’ubuzima bwanjye, ibyiza byambayeho, ibibi, amakosa nakoze n’isomo nayakuyemo bizamfasha kwerekana ko aho umuntu yavuka hose hari icyo abantu dusangiye kirenze kure ibyo dutekereza.”

“Nishimiye cyane aya mahirwe mbonye yo gusangiza abantu ibyo nize mu isomo ry’ubuzima bwanjye kugeza ubu kandi nzishima kurushaho nimbona abantu basoma igice cya mbere cy’ubuzima bwanjye kizaba kirimo ukuri.”

Iki gitabo biteganyijwe ko kizahoka mu 2022, kigasohorwa na Penguin Random House ikorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada ndetse n’u Bwongereza, kikazasohoka mu buryo bw’impapuro, mu buryo bw’ijwi ndetse no mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Bivugwa ko impamvu Harry azasohora iki gitabo umwaka utaha ari uko ari cyo gihe azaba yibuka imyaka 25 nyina Igikomangoma Diana amaze yitabye Imana, kandi ko ari bwo azaba yizihiza yubile y’imyaka 70 Umwamikazi Elizabeth amaze ku ngoma.

Amafaranga azava muri iki gitabo uyu muryango watangaje ko azakoreshwa mu bikorwa by’ubugiraneza.

Igitabo Prince Harry ateganya gusohora cyabijije ibyuya ab'ibwami batekereza ko kizabasiga isura mbi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .