00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubwoba bukomeje kwiyongera ku ikoreshwa ry’intwaro kirimbuzi: Ibigezweho mu ntambara y’u Burusiya na Ukraine

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 July 2022 saa 01:58
Yasuwe :

Umujyanama w’u Bwongereza mu by’Umutekano, Stephen Lovegrove, yavuze ko akurikije uburyo ibihugu bikomeye birimo guhiga ubuhangange, birushaho kongera ibyago ko hashobora no kwifashishwa intwaro kirimbuzi.

Ni ijambo yavugiye i Washington DC ku wa Gatatu, mu gihe u Burusiya na Ukraine biri mu ntambara yenda kumara amezi atandatu.

Ni intambara irimo kugirwamo uruhare n’u Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse bishobora no kwivanga mu yindi ishobora kurota hagati y’u Bushinwa na Taiwan.

Izi ntambara zirimo kuba mu gihe ibihugu bigenda bihagarika itumanaho mu bya dipolomasi, mu gihe ari ryo ryafashije guhosha umwuka mubi mu bihe by’intambara y’ubutita.

Ni mu gihe kandi hari ibyago ko izi ntambara zafata intera ikomeye, kubera ko ibihugu bimaze gukataza muri siyansi n’ikoranabuhanga, ubushobozi bwo gukora intwaro zigezweho n’izamuka rihambaye ry’uguhangana kw’ibihugu bikomeye kugeza no mu bijyanye n’isanzure.

Yagize ati "Impande zari zihanganye mu ntambara y’ubutita, USSR (Ubumwe bwa Soviyete) na NATO - nubwo hatabuze ibimenyetso biteye inkeke - zabashije kuvugana, ariko uyu munsi birimo kubura."

"Imyumvire imwe irimo kubura i Moscow na Beijing, utibagiwe na Pyongyang cyangwa Tehran."

Umujyanama mu by'Umutekano w'Igihugu mu Bwongereza, Stephen Lovegrove, yagaragaje impungenge ko ibyago by'ikoreshwa ry'intwaro kirimbuzi bikomeza kwiyongera

Antony Blinken agiye kugirana ibiganiro na Sergey Lavrov

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken, yemeje ko agiye kugirana ikiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, bwa mbere kuva icyo gihugu cyatera Ukraine muri Gashyantare.

Ateganya kugaruka ku cyo yise "ifungwa ridakurikije amategeko ry’Abanyamerika no kuba hakenewe kubahiriza amasezerano ku kohereza ibinyampeke mu mahanga, yasinywe hagati ya Ukraine, u Burusiya, Turikiya n’Umuryango w’Abibumbye mu cyumweru gishize."

Icyakora, Leta ya Moscow yatangaje ko nta busabe irakira bw’icyo kiganiro. Ahubwo ngo na bo babibonye mu itangazamakuru nk’uko Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’icyo gihugu yabitangaje.

Abanyamerika bakomeje kugarukwaho ni Paul Whelan wafatiwe i Moscow mu Ukuboza 2018 akekwaho ubutasi, n’umukinnyi wa Basketball Brittney Griner wafatanywe urumogi muri uwo mujyi muri Gashyantare 2022.

CNN yatangaje ko hateguwe gahunda yo guhererekanya imfungwa, u Burusiya bugatanga abo Banyamerika, nabwo bugahabwa umucuruzi Viktor Bout.

Viktor we yafatiwe i Bangkok muri Thailand mu 2008 ku busabe bwa Amerika, aregwa ubugambanyi mu guha intwaro umutwe uri ku rutonde rwa Amerika rw’imitwe y’iterabwoba. Muri Mata 2012 yakatiwe gufungwa imyaka 25.

Antony Blinken agiye kugirana ikiganiro na Sergey Lavrov

Intambara yashegeshe bikomeye u Burusiya- Blinken

Antony Blinken yavuze ko intambara na Ukraine imaze gushegesha u Burusiya, nubwo bukomeza kuvuga ko buhagaze neza haba muri politiki n’ubukungu.

Yabwiye abanyamakuru ko guhuriza hamwe imbaraga kwa NATO no kuba ibihugu byarakomeje kwamagana u Burusiya, byagize ingaruka zitandukanye n’ibivugwa na Leta ya Moscow.

Yagize ati "Kremlin ivuga ko ibigo bikomeye by’ubucuruzi bitavanye ibikorwa mu Burusiya. Muri make, ibigo birenga 1,000 byo mu mahanga - bifite umutungo n’urwunguko bisaga kimwe cya gatatu cy’umusaruro mbumbe w’igihugu - byahagaritse ibikorwa mu Burusiya."

"Bavuga ko u Burusiya burimo gusimbuza ibicuruzwa byatumizwaga n’uburengerazuba, ibitumizwa na Aziya. Nyamara ibitumizwa mu Burusiya byose byagabanutseho 50 ku ijana muri uyu mwaka."

Blinken yatangaje ko nubwo Perezida Putin ashobora kuvuga ko intambara irimo kugenda neza, ngo Isi yose ishobora kubona ko yaciye intege u Burusiya mu buryo bufatika.

U Burusiya bushobora kudahita buva muri International Space Station

Abayobozi bashinzwe iby’Isanzure mu Burusiya bamenyesheje bagenzi babo bo muri Amerika (NASA), ko Moscow izakomeza gukoresha International Space Station (ISS), igice kiberamo imirimo myinshi ijyanye n‘ibyogajuru, nk’uko umuyobozi ukomeye muri NASA yabitangarije Reuters.

Ku wa Kabiri, Yuri Borisov uheruka kugirwa Umuyobozi w’Ikigo cy’u Burusiya gishinzwe iby’isanzure, Roscosmos, yavuze ko u Burusiya buteganya kuvana ibikorwa byabwo muri ISS, "nyuma ya 2024".

Kathy Lueders ushinzwe Ibikorwa byo mu Isanzure muri NASA, yatangaje ko abayobozi bo mu Burusiya bifuza kuguma muri ubu bufatanye kugeza bubatse ikigo cyabo mu isanzure, kizaba cyitwa ROSS.

Yagize ati "Nta kimenyetso na kimwe turimo kubona mu bijyanye n’imikorere kigaragaza ko hari icyahindutse."

Mu nama na Perezida Putin ku wa Kabiri, Borisov, yavuze ko intego nyamukuru ari ukubaka igice cyabo kizajya kigenzurirwamo ibyogajuru, ndetse kigakorerwamo ubushakashatsi mu isanzure.

Muri Mata 2021, Borisov wari Minisitiri w’Intebe wungirije yavuze ko ISS itakimeze neza, ku buryo u Burusiya bukwiye kubaka ikigo cyabwo.

Ibigo bya Energia na Space Corporation byahawe gutunganya uwo mushinga bitarenze mu 2025 nk’uko Ibiro ntaramakuru TASS byabyanditse.

Gusa haje kubamo impungenge z’uko kubaka ikigo ishya no gukomeza ibikorwa muri ISS icyarimwe, bishobora kuba bihenze cyane.

ISS ihuriweho n’ibigo bishinzwe isanzure mu bihugu bitandukanye, bya NASA (Leta zunze ubumwe za Amerika), Roscosmos ( u Burusiya), JAXA (u Buyapani), ESA (u Burayi), na CSA (Canada).

U Burusiya bwabanje gutangaza ko buzivana muri uyu mushinga nyuma y’ibihano bwari bumaze gufatirwa mu 2014, buzira gufata agace ka Crimea kari aka Ukraine.

Umwuka mubi muri iyi gahunda wafashe indi ntera ubwo ibihano byiyongeraga muri uyu mwaka, kubera ibitero u Burusiya bwatangije kuri Ukraine n’ibihano bukomeje gufatirwa n’ibihugu bisangiye ubufatanye mu by’isanzure.

U Burusiya bushaka kuvana ibikorwa byabwo muri ISS, bukubaka agace kabwo bugenzuriramo ibijyanye n'isanzure

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .