00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubwiza bwa Muheto bwashituye Rayvanny, umurinzi wa Drake araraswa: Agezweho hanze mu myidagaduro

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 May 2024 saa 11:41
Yasuwe :

Umunsi ku wundi IGIHE yiyemeje gutembereza abayikurikira mu Isi y’imyidagaduro, ibiri kuvugwa ndetse n’amakuru atandukanye agezweho ku hirya no hino ku Isi yose.

Ni muri urwo rwego twakusanyije amakuru yiriwe avugwa mu myidagaduro yaba muri Afurika no hanze yayo.

Ubwiza bwa Muheto bwashituye umuhanzi Rayvanny

Umuririmbyi w’Umunya-Tanzania Raymond Shaban wamamaye nka Rayvanny aheruka gushyira hanze indirimbo nshya yise “Mi Amor’’ cyangwa se ‘Urukundo rwanjye’ mu Kinyarwanda. Ni indirimbo yahuriyemo na mugenzi we wo muri Angola Gerilson Insrael.

Uyu muhanzi mu rwego rwo kuyamamaza yayituye abakobwa batandukanye buje ubwiza bo muri Afurika y’Uburasirazuba. Mu Rwanda yahisemo Muheto Divine wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2022. Rayvanny yifashishije amajwi y’iyi ndirimbo ye nshya ndetse n’amafoto ya Muheto atandukanye, yagaragaje ko yashituwe n’ubwiza bw’uyu mukobwa.

Arandika ati “Umwamikazi ufite ubwiza budasanzwe wo mu Rwanda, agaragara neza cyane.’’

Imyambarire ya Doja Cat ikomeje kuvugisha benshi

Imyambarire y’umuhanzikazi Amala Ratna Zandile Dlamini, wamamaye nka Doja Cat ikomeje gutangaza benshi ku mbuga nkoranyambaga. Uyu mukobwa mu minsi yashyize amafoto atandukanye ku rubuga rwe rwa Instagram yambaye mu buryo budasanzwe. Mu ifoto ya mbere yagaragaye yambaye umwambaro umeze nk’ukoze mu mashashi.

Mu yindi uyu mukobwa yagaragaye yambaye ishuka ndetse n’inkweto ndende zizwi nka ‘High Heels’ ndetse n’ikariso yari yambaye yo mu bwoko bwa G-string iri kugaragara nta n’umwambaro wo gufata amabere yambaye.

Indi myambarire y’uyu muhanzikazi yatangaje benshi ni uburyo yagiye muri ’Met Gala’ kuri uyu wa Mbere yambaye umupira muremure ugera ku birenge ariko umeze nk’utose, ibi nabyo byatumye agarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Kim Kardashian yatangaje benshi muri Met Gala

Kim Kardashian yagaragaye yambaye mu buryo budasanzwe ubwo yitabiraga Met Gala kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi 2024. Uyu mugore yari yambaye ikanzu igaragaza imiterere ye imufashe igera hasi ku birenge. Kardashian kuri iyi kanzu yari yarengejeho umupira w’imbeho hejuru.

Iyi myambarire ye yatangaje benshi ndetse kuri Twitter benshi bakomeje kuyibazaho. Hari nk’uwanditse ati “Umupira wa Kim nta kintu wari uvuze. Ni ukubera iki bashobora kukureka ukajya hanze gutya?’’

Khloé Kardashian Tristan Thompson

Khloé Kardashian yatangaje ko yasabye Tristan Thompson gukoresha Ibizamini by’uturemangingo ndangasano (ADN) ubwo bibarukaga umwana wabo w’umuhungu bise Tatum Thompson. Yabwiye “SHE MD” podcast ati “Nakoresheje Tristan ibizamini bya ADN inshuro eshatu kuri Tatum.’’

Avuga ko yabikoze kubera ko uyu mwana yabonaga adasa nawe cyangwa uyu mugabo bahoze bakundana. Uyu mwana wa Thompson na Khloe bamubyaye bifashishije undi muntu wabatwitiye.

Kendall Jenner na Bad Bunny bagaragaye bahuje urugwiro

Umuraperi Benito Antonio Martínez Ocasio wamenyekanye nka Bad Bunny n’Umunyamideli Kendall Jenner, bagaragaye bahuje urugwiro nyuma y’igihe bivuzwe ko batandukanye. Aba bombi bagaragaye bahuje urugwiro mu birori bya ‘After Party’ bya Met Gala byabaye kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi.

Mu mpera z’umwaka ushize nibwo People yatangaje ko ifite amakuru y’impamo agaragaza ko aba bombi bamaze gutandukana. Iki kinyamakuru cyavugaga ko baherukaga kugaragara bari kumwe mu Ukwakira uwo mwaka ubwo bari mu birori bya ‘afterparty’ bya Saturday Night Live.

Muri Gashyantare 2023 ni bwo umubano w’aba bombi watangiye kugarukwaho cyane mu itagazamakuru nyuma yo gusohokana mu kabyiniro ko mu Mujyi wa Los Angeles.

Mu rugo rwa Drake hatewe, umurinzi yenda kuhasiga agatwe

Mu rugo rw’umuraperi w’Umunya-Canada Drake, ruherereye i Toronto hatewe ndetse ushinzwe umurinzi w’uyu muhanzi araraswa aranakomera ku buryo bukomeye. Ni ibintu byabaye mu gihe uyu mugabo amaze iminsi mu ntambara y’amagambo na Kendrick Lamar.

Polisi yatangaje ko umuntu wari uri mu modoka ari we warashe uyu murinzi ndetse agahita acika. Ntabwo biramenyekana niba Drake yari ari mu rugo ndetse niba ari nawe wari ugambiriwe kuraswa. Uyu murinzi warashwe kuri ubu ari kwa muganga ndetse yakomeretse mu buryo bukomeye aho afite ibikomere ku gikanu.

Umugore wa Jose Chameleone yiniguye agaragaza uko uyu mugabo yamufashe nabi

Daniella Atim uheruka gutandukana na Jose Chameleone, yatanze ubutumwa bwo guhumura abagore bizirika ku bagabo banga ibyo bazavugwaho cyangwa bategereje ko bazahinduka. Uyu mugore wari umaranye imyaka 16 na Jose Chameleone, yagaragaje ishimwe rikomeye afite kubera ubuzima asigaye abayemo nyuma yo gutandukana nawe.

Daniella Atim yagarutse ku myaka mike ishize arwana no kureba uko yakwigobotora ihohoterwa yari amaze igihe akorerwa. Ubu aba mu Burengerazuba bw’Isi nk’umubyeyi wirerana abana. Yahanuye abagore bagenzi be cyane cyane b’abakristo cyangwa baba mu nsengero biziritse ku rushako rurimo ihohoterwa.

Abakozi ba Festival de Cannes bakamejeje mu gihe iri serukiramuco ribura igihe gito ngo ribe

Mu gihe imyiteguro ya Festival de Cannes irimbanyije ndetse izatangira ku wa 14 Gicurasi kugeza ku wa 25, abakozi bakora muri iri serukiramuco rya sinema rikomeye ku Isi bari gutegura kwigaragambya kubera ko badahembwa umushahara bishimiye ndetse barimo gufatwa nabi.

Itsinda ry’abitwa ’Sous les Ecrans la Deche’ ("Poverty Behind the Screens") bakora muri Festival de Cannes batangaje ko bagiye kwigaragambya kubera ko bafatwa nabi. Iyi myigaragambyo biteganyijwe ko izaba ubwo hazaba hatangizwa iri serukiramuco. Iri tsinda rigizwe n’abantu babarirwa mu 100 barimo abashinzwe itangazamakuru, abagurisha amatike, abakoresha ibyuma byerekana filime muri iri serukiramuco n’abandi.

Doja Cat akomeje gutangaza benshi
Ikanzu ya Kim Kardashian ikomeje kuvugisha benshi
Imyambarire ya Doja Cat ikomeje gutangaza benshi
Kendall Jenner yagaragaye yahuje urugwiro na Bad Bunny batandukanye umwaka ushize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .