Joe Biden yarahiriye kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 20 Mutarama 2021. Ni umuhango wari ubereye ijisho ndetse byageze ku myambaro abawitabiriye baserukanye birushaho.
Kuva kuri Visi Perezida Kamala Harris; Jill Biden, umufasha wa Perezida Joe Biden; Michelle Obama, umufasha wa Barack Obama wahoze ayoboye Amerika; umuhanzi Lady Gaga na Jennifer Lopez n’abandi benshi baserutse kuri uwo munsi w’ibirori, imyambarire yabo ni kimwe mu byagarutsweho cyane byaranze uwo munsi w’amateka, ahanini bishingiye ku buryo yari iteye ubwuzu kuyireba.
Buri uko umwe yasesekaraga mu ruhame, urufaya rw’amashyi n’akamo rwakwiraga hose na cyane ko ibi byamamare byari byabukereye, gusa urukundo rweretswe Barack Obama n’umugore we Michelle Obama rwari umwihariko.
Kimwe mu ntandaro yabyo ni uburyo uwo muryango n’ubundi usanzwe ukunzwe, ariko by’umwihariko, imyambarire ya Michelle Obama yashimishije abantu cyane.
Uyu mugore yaserutse mu mideli ifite ibara ry’umutuku wijimye, yambaye n’ikoti rirerire bigaragara ko aberewe rwose.
Kamala Harris uzaba Visi Perezida wa Amerika na we yaserutse mu mwambaro ufite ibara rya ‘violet’ (move) ku ikanzu yari yambaye ndetse n’ikoti ryari riyiherekeje. Iyi myambaro yakozwe n’umunyamideli w’umwirabura, Christopher John Rogers, watsindiye igihembo cya CFDA Fashion Awards 2019. Uyu yanambitse ibindi byamamare nka Michelle Obama, Beyoncé na Rihanna. Azwi kandi mu gukora imyambaro yo mu mabara yerurutse atijimye, amwe atuma uyambaye ahita agaragara mu bandi.
Si Kamala wenyine wari wambaye move kuko na Hillary Clinton watsinzwe na Trump mu matora ya 2016, na we yaserutse mu mwambaro usa gutyo.
Perezida Biden n’umugabo wa Harris, Douglas Emhoff, bagaragaye bambaye ‘costume’ zakozwe n’umunyamideli, Ralph Lauren, umusaza ufite inkomoko mu Bayahudi ariko akaba yaraciye agahigo muri Amerika mu gukora imideli ihenze cyane mu myaka 40 ishize.
Jill Biden na we yari yambaye ikanzu n’ikote rirerire nka Harris ariko bikoze mu buryo butandukanye, ikanzu ya Jill yari mu ibara ry’ubururu bwerurutse iriho utuntu dushashagirana. Agapfukamunwa yari yambaye na ko kasaga gutyo, bikaba byarakozwe n’umunyamideli, Alexandra O’Neill.
Alexandra yavuze ko atewe ishema no kwambika Jill Biden. Yagize ati “Ni iby’icyubahiro gikomeye kwambika Biden uyu munsi. Ntewe ishema no kuba mbaye nibura igice gito kigize amateka ya Amerika.”
Inzu y’imideli ya Alexandra yashinzwe mu 2017, aho yagiye agira abakiliya b’ibyamamare nk’umuhanzi Lizzo, umukinnyi wa filime ukomeye ukomoka mu Buhinde, Priyanka Chopra ndetse na Kate Hudson na we w’umukinnyi wa filime muri Amerika.
Kuba umuryango wa Biden n’uwa Harris yose yarambaye imideli yahanzwe n’abakora imideli bakomoka muri Amerika, byaciye amarenga y’uko bazongera gukorana na bo cyane nk’uko byahoze ku ngoma ya Obama, nyuma y’uko Melania Trump we yakunze gukorana n’abanyamideli bo ku Mugabane w’i Burayi.
Lady Gaga we ubwo yari agiye kuririmba indirimbo y’igihugu, yaserutse yambaye imideli yakozwe n’Umunyamerika utuye mu Bufaransa, Daniel Roseberry, ukorera inzu y’imideli yitwa Schiaparelli. Yari yambaye ikanzu ndende y’umukara hasi ndetse n’umutuku hejuru, ifite amaboko maremare kandi iriho igishushanyo cy’inuma hejuru ku ruhande rw’ibumoso gifite ibara rya zahabu.
Umunyamideli wayikoze yavuze ko iyi kanzu ari ibaruwa y’urukundo yandikiye igihugu cye akumbuye.
Yagize ati “Nk’Umunyamerika uba muri Paris, uyu mwenda ni ibaruwa y’urukundo ku gihugu nkumbuye ndetse no ku muhanzi nkundira ibihangano bye kuva kera.”
Jennifer Lopez na we yahacanye umucyo mu myenda myiza iri mu ibara ry’umweru, ibara ryerekana agaciro k’abagore mu buyobozi ryambawe na Kamala Harris ubwo yagezaga ijambo ry’intsinzi ku Banyamerika mu Ugushyingo umwaka ushize.
Iri bara kandi ryambawe na Hillary Clinton mu 2016 ubwo yemeraga kuzahagararira Ishyaka ry’Aba-Démocrates mu matora ya Perezida muri 2016.
















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!